RFL
Kigali

Mbere yo kwerekeza i Rubavu, i Kigali habereye igitaramo cya Silent Disco kitabiriwe n'abatari bake kuri St Valentin-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/02/2019 11:52
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo cya Silent Disco cyateguriwe abakundana bataramye mu rwego rwo kwishimira ibyiza bagezeho mu gihe bamaze bakundana. Iki gitaramo cyabereye muri Pacha Club kitabiriwe n'abatari bake kabone ko wari umunsi w’akazi.



Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali kuri ubu aba Djs banyuranye bamaze kwerekeza mu karere ka Rubavu aho bagomba gucurangira ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ibitaramo bya Silent Disco ntibimenyerewe cyane mu karere ka Rubavu, icyakora bitandukanye n'uko byahoze kuri ubu muri aka karere hagiye kubera igitaramo giteganyijwe tariki 15 Gashyantare 2019 nyuma y’umunsi umwe cyaraye kibereye mu mujyi wa Kigali byose ari mu rwego rwo gushaka kwifatanya nabakundana bari bube bishimira umunsi wabo.

Silent DiscoI Rubavu ni uku biba byifashe...

Igitaramo cy'i Rubavu kizacurangamo aba Djs bakomeye barimo Dj Spinny uturuka i Bugande, Dj Lenzo, Dj Phil Peter, Dj Anita Pendo, Dj Traxxx ndetse na DJ Adan. Kwinjira muri Lakeside ahazabera iki gitaramo ni 3000frw mu myanya isanzwe na 5000frw mu myanya y’icyubahiro.

Silent Disco

Silent Disco

Silent Disco

Aba Djs banyuranye baba bavanga imiziki

Silent Disco

Silent DiscoSilent DiscoAha ikirori kiba cyahiye...

Silent DiscoSilent DiscoIyo byaryoshye aba Djs begera imbere nabo bagacinya akadiho...







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND