RFL
Kigali

MC Tino mu ndirimbo ‘No Visa’ yaririmbye akangurira gukunda ntacyo ugendeyeho-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2019 16:43
0


Umuhanzi, umunyamakuru wa Royal FM akaba n’Umushyushyarugamba Kasirye Martin [MC Tino], yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise ‘No Visa’ yaririmbyemo akangurira abakundana gukundana ntacyo bagendeyeho.



Iyi indirmbo yakorewe muri Kina Music ikorwa na Producer Ishimwe Clement, ikaba iri mu njyana ya Reggae. MC Tino yatangarije INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kubwira abakundana ko badakwiye kugira icyo bashingiraho mu guhitamo uwo bakunda ahubwo bakurikira umutimanama.

Yagize ati "...Kenshi mu rukundo hari abantu usanga bashyizeho condition ugasanga umuntu aravuze ngo njyewe sinakunda umuntu utarize…ariko kuri njye gukunda Tino nta condition zirimo, nta visa bisaba. Nta visa ukeneye kugira ngo ukunde Tino"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NO VISA' YA MC TINO

Tino yavuze ateganya gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo mu cyumweru kiri imbere. Kayisirye Martin wamamaye nka MC Tino yamenyekanye mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye. Ubu amaze gukora indirimbo nka: “Njyewe nawe”, “My Love” yahuriyemo na Javada n’izindi.

Kuya 08 Ukuboza 2018, yamuritse albumu yise “Umurima” mu gitaramo yakorewe wakanda. Ni igitaramo yaririmbyemo mu buryo bwa Live ashyigikiwe n’abahanzi nka Uncle Austin, Dj Pius, Kid Gaju, Bull Dogg n’abandi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NO VISA' YA MC TINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND