RFL
Kigali

Mc Tino yashyize ahagaragara indirimbo “Give me your Love” yatuye abakundana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/04/2019 17:52
0


Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba Kasirye Martin wamamaye nka Mc Tino mu muziki, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Give me your love” avuga ko yayituye abakundana bose.



Mc Tino usanzwe ari umunyamakuru wa Royal Fm, azwi cyane mu ndirimbo ‘Umurimo’ yitiriye alubumu aherutse gusohora, ‘Mula’, ‘My Time’ n’izindi. Yamenyekanye cyane mu itsinda rya TBB, ashinguramo ikirenge atangira gukora umuziki ku giti cye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GIVE ME YOUR LOVE' YA MC TINO

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mc Tino yavuze ko iyi ndirimbo ‘Give me your love’ yayikoze yishyize mu mwanya w’umusore ukundana n’umukobwa amusaba kumuha urukundo no kuzirikana ibyo baganira.  

Yagize ati “Ni indirimbo y’urukundo natuye abantu bose bakundana. Urabizi hari igihe uba ukunda umuntu ariko hakaba n'abandi batabiha agaciro. Hari n’igihe noneho ukunda umuntu ariko ntabihe agaciro ugakomeza umubwira amagambo meza y’urukundo ariko agakomeza kwiraza i Nyanza..Mba ndirimba rero mubwira kumpa urukundo. Ni indirimbo nziza yo kubyina kandi ikora ku mutima."

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GIVE ME YOUR LOVE'  YA MC TINO

“Give me your Love” ibaye indirimbo ya kabiri Mc Tino ashyize hanze muri uyu mwaka w’2019 nyuma y’indirimbo ‘I don’t’ care” yari aherutse gushyira hanze. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer LM ari nawe wamukoreye indirimbo yise ‘Umurima’. Yanakozweho kandi Evdykencs wo muri Touch Records. Tino yavuze ko bimukundiye uyu mwaka warangira ateguye igitaramo cye azatumiramo abahanzi batandukanye.  

Mc Tino yasohoye indirimbo "Give me your love".

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'GIVE ME YOUR LOVE' YA MC TINO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND