RFL
Kigali

Meddy aragera i Kigali vuba! Ntiyiteguye gusubiza amafaranga ashinjwa na Kompanyi Kagi Rwanda Ltd

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/03/2019 7:41
2


“Ntabwo twayasubiza”-Igisubizo cya Bruce Intore umwe mu bakurikirana inyungu za Meddy mu Rwanda. Yavuze ko batiteguye kwishyura umwenda ungana n’amadorali 10,000 bashinjwa na kompanyi KAGI RWANDA Ltd, ahubwo ngo iyi kompanyi barayisaba gutegura ikindi gitaramo Meddy aririmbe yishyurwe amafaranga yari yasigaye.



Kuya 04 Werurwe 2019 hasohotse inyandiko ihamagaza Meddy mu rukiko aho ashinjwa na kompanyi KAGI RWANDA Ltd umwenda remezo w’amadorali ibihumbi 10 (Asaga Miliyoni 8 z'Amafaranga y'u Rwanda).

Kuya 05 Werurwe 2019, INYARWANDA yaganiriye n’umwe mu bakora muri iyi kompanyi atangaza ko bahisemo gukizwa n’urukiko bitewe n’uko Meddy yanze kubishyura ku neza.

Bruce Intore ureberera inyungu za Meddy mu Rwanda yahamirije INYARWANDA ko batiteguye kwishyura amafaranga bashinjwa ahubwo ngo iyi kompanyi niyongere itegure igitaramo itumire Meddy aririmbe banamuhe amafaranga bari bamusigayemo.

Yavuze ko amafaranga bahawe ari avansi ndetse ko muri kontaro bagiranye ntahanditse ko amafaranga asubizwa. Ahamya ko Meddy nta deni afitiye kompanyi KAGI RWANDA Ltd ahubwo bo bananiwe kumubonera visa imwemerere kujya mu Bubiligi.

Yagize ati “Nta deni Meddy abafitiye kompanyi Kagi Rwanda Ltd kuko ni avansi ya ‘concert’ bamuhaye. Kuba igitaramo kitarabaye ni amakosa y’abagiteguraga bamuburiye visa yo kujya mu Bubiligi kandi urabizi ko utegura igitaramo ni we ushakira umuhanzi visa. »

Yakomeje ati “Abantu iyo bari mu Rwanda bagashaka gukora igitaramo mu Bubiligi nyine birabagora gushakira umuntu wo muri Amerika visa. Inshingano zo gushaka visa zari zifitwe n’abateguraga igitaramo.”

Yakomeje avuga ko bitaragera mu nkiko bari bemeranyije n’iyi kompanyi kwishyura amafaranga make make ariko ngo aho bigeze ntibiteguye gusubiza aya mafaranga ahubwo ngo nihategurwe ikindi gitaramo.

Meddy ntiyiteguye gusubiza amafaranga ibihumbi 10 by'amadorali.

Icyo basaba iyi kompanyi ni ugutegura ikindi gitaramo kuko ibyo gusubiza amafaranga bitaramo. Yagize ati “Meddy icyo abasaba ni uko bamushakira indi tariki agakora igitaramo cyangwa amafaranga ntasubizwe kuko ni ko bigenda mu bitaramo dusanzwe dukora.

Ariya mafaranga ni avansi nta n’ubwo ari yose ndetse nta n’ubwo ari ideni yari amugujije….Urabizi ko akenshi abahanzi ntibajya basubiza amafaranga bahawe y’amakosa atari ayabo.”   

Avuga ko muri Kamena, Kanama, Ukwakira 2018 Meddy ari we wagiye uhitamo amatariki y’igitaramo. Ngo nk’umuhanzi nawe yarahombye kuko atabashije gushimisha abafana be. Ku bijyanye n’uko Meddy atashyize imbaraga mu gushakisha ibyangombwa by’inzira, yasubije ko atari we wateguraga igitaramo.

Bruce avuga ko batishimiye uburyo iyi kompanyi yagiye mu itangazamakuru no mu nkiko kandi ari ibintu batangiye hagati yabo. Ngo mu bihe bitambutse bari bemeranyije ko amafaranga bayamusubiza mu byiciro.

Yavuze ko bafite amakuru y'uko iyi kompayi yakoreye ibitaramo mu Busuwisi irahomba ari nayo mpamvu batekereza nyamukuru ituma badashaka kwongera gukora ibitaramo.

Yavuze ko Meddy azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ariko ngo azaba aje muri gahunda ze z’umuziki. Ngo agomba guhita akomereza muri Tanzania kumenyekanisha indirimbo ze yakoreye muri Wasafi Records.

Ati “Meddy azaza mu cyumweru gitaha ariko ntabwo azaba azanywe n’icyo kibazo. Tugomba gusubira Tanzania kwamamaza indirimbo twatangiye n’abantu bo muri Wasafi n’indi mishinga afite hano. Ibyo byaje ejo bundi kandi itike ye yari yaraguzwe.”

Umwe mu bagize kompanyi KAGI RWANDA Ltd yavuze ko bari bemeranyije na Meddy kumuha amadorali ibihumbi 13, bamuha avansi y’ibihumbi 10.  Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge ni rwo rwahamagaje Meddy ngo yisobanure ku byo ashinjwa. Azitaba urukiko ku ya 14 Werurwe 2019. 

Uyu muhanzi aheruka mu Rwanda mu gitaramo "East African Party".







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kablou5 years ago
    Ariko ibi bintu by'ubwambuzi bwateye mubaStar umuntu yabishyira hanze ukumva uwambuye ararakaye ngo noneho sinkiyamuhaye mubyumva gute? bisigaye biteye umujinya. Byumvikanisha ko kwambura undi bisigaye bitera ishema bamwe na bamwe. hoya rwose ibi muge mubigaya si ibintu abantu bakwiratana ngo ko naka yadushyize hanze ngo noneho situkimwishyuye!! kandi umwenda muwemera!!! biteye isoni!!!
  • Cyiza5 years ago
    Buriya wasanga ntayo afite disi





Inyarwanda BACKGROUND