RFL
Kigali

Meddy na The Ben bahataniye ibihembo bya ‘African Entertainment awards USA’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/08/2019 17:18
1


Abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben] na Ngabo Medard wiyise Meddy [Ari kubarizwa i Kigali] bari ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bikomeye bya ‘African Entertainment Awards USA’.



Ni ku nshuro ya Gatanu ibi bihembo bya ‘African Entertainment Awards USA [AEAUSA]’ bigiye gutangwa. Muri uyu mwaka bizatangwa, kuwa 19 Ukwakira 2019 mu birori bikomeye bizabera mu Mujyi wa New York i New Jersey Connecticut; imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Meddy na The Ben bahatanye mu cyiciro cy’umugabo mwiza w’umuhanzi ‘Best Male Artist’. Ni icyiciro cyashyizwemo abahanzi bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru ya Afurika.

Bahatanye na Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] , Eddy Kenzo wo muri Uganda, Piksy Malawi, Harmonize wo muri Tanzania, Aka, Rayvanny, Jose Chameleone wo muri Uganda na OC Osilliation.

Abahanzi bo muri Uganda bahatanye muri ibi bihembo barimo Eddy Kenzo, Spice Diana, Chameleone, Sheebah, Cindy, Rema, Beenie Gunter na Fabiola.

Ibihembo bya ‘African Entertainment Awards USA’ bihabwa abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro baturuka ku mugabane wa Afurika bitwaye neza kurusha abandi mu muziki.

Bahembwa abakora injyana ya Hip Hop, indirimbo ifite amashusho meza, umuhanzi mwiza w’umwaka mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dj mwiza, umuhanzi uririmba mu rurimi rw’i Gifaransa, umuhanzi ukizamuka, umunyamideli mwiza w’umwaka, umunyarwenya w’umwaka n’abandi.

Mu 2015 The Ben yagenewe igihembo abicyesha indirimbo ye 'I can see'

Mu 2015 The Ben yatwaye igihembo ‘Tamin Aaward of Honor’ abicyesha indirimbo ye yise ‘I can see’. Ibi bihembo byatangijwe na Dominic Tamin, bifite intego yo guteza imbere umuziki w’abahanzi nyafurika. Muri uyu mwaka abategura ibi bihembo batumiye abashyitsi b’Imena; Eric Omondi wo muri Kenya na Anita Fabiola wo muri Uganda.

Bavuze ko Eric Omondi ari umunyarwenya akaba umunyamakuru kuri Radio no kuri Televiziyo. Bavuga ko amaze kubaka izina mu gihugu cye ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ngo ashyirwa mu banyarwenya bakomeye muri Afurika kandi bahenze. Yifashishijwe mu kiganiro cy’urwenya ‘The Tonight Show’ cya mbere muri Kenya gikorwa na Jimmy Falllon.

Bavuze ko Anita Fabiola batumiye ari umunya-Uganda w’umukinnyi wa filime, Ambasaderi w’Ubukerarugendo muri Uganda, Umushyushyarugamba mu birori bitandukanye, umushabitsi ubimazemo igihe kinini, barenzaho ko ari afite akarango k'ubwiza.

    

1.BEST MALE ARTIST

Flavour

Davido

Sarkodie

Aka

Diamond

Burna Boy

Locko

Dadju

Stonebwoy

Umunya-Uganda Eddy Kenzo

2.BEST FEMALE ARTIST

MZ Vee

Teni

Tiwa Savage

Haidy Moussa

Daphne

Charlotte Dipanda

Zahara SA

Aya Nakamura

Yemi Alade

Simi

 3.BEST HIP HOP ARTIST

Cassper Nyovest

AKA

Nasty C

Khaligraph Jones

M.I Abaga

Laylizzy

Kwesta

Nadia Nakai

Sarkodie

R2Bees

 4.HOTTEST GROUP

Souti Soul

Best Life Music

Calema

Toofan

Yobass

Yamoto Band

Keche

Mafikizolo

Navy Kenzo

R2bees

 5.BEST COLLABORATION

Black Coffee & David Gueta ft Delilah Montagu – Drive

Diamond Platnumz ft Miri Ben-Ari – Baila

Runtwon ft Fekky – Unleash

DJ Vyrusky ft Shatta Wale, Kuami Eugene & KiDi – Baby

Eddy Kenzo ft Cindy Sanyu & Beenie Gunter- DanceHall

Halison ft Filho do zua – Paixao

Titica featuring Pabllo Vittar – Come e Baza

Preto Show ft Davido – Mamawe

Stonebwoy ft. Medikal Darkovibes, Kelvyn boy & Kwesi Arthur – Kpo keke

Yasmine ft Josslyn – Es o teu primeiro amor

Diamond Platnumz uheruka i Kigali nawe ari ku rutonde

 6.BEST MUSIC VIDEO

Assurance – Davido

SOCO – Starboy featuring Wizkid, Terri, Spotless & Ceeza Milli

Reza Madame – Titica

Chagua La Moyo – Otile Brown & Sanaipei Tande

Kwangwaru – Harmonize Ft Diamond Platnumz

Boye – Eto’o Tsana

Jogodo – Tekno

Mamawe – Preto Show ft Davido

Kpe Keke – Stonebwoy ft Medikal Darkovibes, Kelvyn Boy & Kwesi Arthur

Oh My Gosh – Yemi Alade

7. ENTERTAINER OF THE YEAR

Flavour

Diamond Platnumz 

Davido 

Wizkid 

Shatta Wale

Eddy Kenzo

Yemi Alade

Stonebwoy

Tiwa Savage

Tekno

8.BEST GOSPEL ARTIST

Joe Mettle (Ghana)

Tumi (South Africa)

Annisstar (Ghana)

Sinach (Nigeria)

Diana Hamilton (Ghana)

Benjamin Dube (South Africa)

Eben (Nigeria)

Gloria Silver

Winnie Masaba

Gloria Muliro

9. BEST LOCAL DANCER/GROUP

Judith McCarthy

Samuel Kyei

Dejahna Claiborne

Coryn Jimenez

Queen Bosa

Amarachi Onyemaobi

Awa Ayesha

Joshua Agyapong

Sarah Olaniran

Brenda Dery

Jose Chameleone ari mu bahataniye ibihembo

10.BEST LOCAL PROMOTER

Big Bowe Black Diamond Hiphop promoter

Marcy Depina Cape Verdean promoter

Jah Pickney

MoeBFL Haitian promoter

Shawn Hartwell campaign against prison/ celebrity promoter

Osisioma Entertainments

DJ Maxy Caribbean promoter

Pain 456 mix kompa/hip hop promoter

Kwasi Beast

Dmk Global

11.BEST LOCAL DJ

DJ Marcy Depina

DJ Kassava

DJ Buka

Deejay D-vice

DJ Moma


-->





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ahishakiye elissa2 years ago
    Mukomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND