RFL
Kigali

Meddy yabajijwe ibyo gukorana indirimbo na ‘Igisupusupu’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2019 10:32
2


Ngabo Médard Jobert uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Meddy, yavuze ko nta biganiro byerekeza ku gukorana indirimbo aragirana n’umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka 'Igisupusupu' ariko ko umunsi yageze i Kigali bazabiganiraho.



Mu kiganiro yagiranye na BBC, kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2019, Meddy yavuze ko mu gisekuru gishya cy’umuziki w’u Rwanda ari ubwa mbere habonetse umuhanzi w’umuhanga kandi ukuze uririmba Gakondo akagira igikundiro kidasanzwe.

Yagize ati "Ni umuhanga cyane! Kuko ngira ngo ni bwo bwa mbere mu Rwanda habashije kuboneka umuntu nk’uriya ugeze mu za bukuru uririmba umuziki wa Gakondo muri buriya buryo kandi umuziki mwiza uryoshye kabisa".

Uyu muhanzi avuga ko gukorana indirimbo na Igisupusupu ari ibintu bishoboka ariko ko nta biganiro baratangira kugirana, gusa akavuga ko umunsi yageze i Kigali bakabonana bazabiganiraho. Ati "Ndakeka ko cyavamo. Cyavamo cyane rwose. Gusa ntacyo turatangira gukoranaho ariko buriya ningira amahirwe nkagera mu Rwanda tukabonana, tuzabiganiraho".

Kuri uyu wa Gatatu, Meddy yizihije isabukuru y’amavuko amaze iminsi ashyize hanze indirimbo “Downtown” yakoranye na Nish wo mu Burundi. Mu gihe cy’imyaka igera ku munani amaze akorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ibyishimo kuri benshi.

Meddy avuga yiteguye kugirana ibiganiro na Igisupusupu biganisha ku gukorana indirimbo

Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ we amaze kwiharira isoko! Indirimbo ze “Mariya Jeanne”, “Icange mukobwa”, “Rwagitima” zamuvanye i Gatsibo ataramira umubare munini w’abafana. Akunzwe n’ingeri zose. Amaze iminsi aririmba mu bitaramo bikomeye yatanzemo ibyishimo bisesuye.

Ni umwe mu bahanzi bazasangira urubyiniro n’icyamamare Diamond wo muri Tanzania wategujwe ko azagera i Kigali ahasanga umuhanzi ukunzwe. Ibitaramo bya “Iwacu Muzika Festival” bizaba, kuya 17 Kanama 2019.

Francois w’imyaka 40 y’amavuko yari umuhanzi waririmbiraga mu isoko, ku isanteri n’ahandi ahabwa ibiceri. Yaje guhura na Alain Muku wabengutse impano amufasha kujya muri studio indirimbo yaririmbiraga ku muhanda zifatwa amajwi n’amashusho.

Meddy yagiranye ikiganiro na BBC, abazwa ibyo gukorana indirimbo na 'Igisupusupu'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "RWAGITIMA" YA IGISUPUSUPU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fatty young4 years ago
    Tubashimiyeko mutugezaho amakuru neza Kandi,aratwubaka.
  • ISHIMWE EME4 years ago
    MEDDY TURAKWEMERA CYANE





Inyarwanda BACKGROUND