RFL
Kigali

Meddy yasubiye muri Tanzania nyuma yo guherekeza umukunzi we muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/02/2019 10:35
0


Mu minsi ishize ni bwo Meddy yataramiye mu Rwanda aho yari yanaherekejwe n'umukunzi we. Nyuma y'igihe kitari gito yamaze mu Rwanda Meddy yerekeje muri Tanzania mbere gato ko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye n'umukunzi we cyane ko uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia nawe atuye muri Amerika.



Gusa amakuru agera ku Inyarwanda.com  ni uko kugeza ubu Meddy yagarutse muri Afurika kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Tanzania aho yaje kurangiza imishinga y'indirimbo afiteyo harimo iyo yakoreyeyo mbere gato ko aza gutaramira mu Rwanda. Aha hakaba harimo indirimbo zinyuranye yakoranye na BOB Pro ndetse n'indirimbo yakoranye na Diamond kimwe n'indi yakoranye na SAT B zose ateganya gufatira amashusho.

meddy

Mu mpera za 2018 nibwo Meddy yazanye mu Rwanda n'umukunzi we...

Meddy yageze muri Tanzania mu minsi mike ishize ariko urugendo rwe rugirwa ibanga cyane ko atifuje ko abantu bamenya byoroshye ko yagarutse muri Afurika. Muri gahunda Inyarwanda.com yabashije kumenya ni uko muri uru rugendo Meddy arimo ashobora no kunyura mu Rwanda akaramutsa inshuti ze ndetse akongera agasura umuryango we, gusa ibi byose bigakorwa mu ibanga ku buryo ntaho bigomba guhurira n'itangazamakuru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND