RFL
Kigali

Meddy yarumye ahuhaho, asaba imbabazi ku bwo gukurwa ku rubyiniro atarangije kuririmba-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/09/2019 8:15
0


Meddy ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika tariki 07 Nzeli 2019 ashobora kuba yari yabyukiye ibimuso! Yaririmbye iminota 22 akurwa ku rubyiniro rutegurirwa umunyamerika Ne-Yo mu gihe cy’iminota 45’.



Kigali Arena kuwa 07 Nzeli 2019 yakiriye 6000 mu gitaramo cyaherekeje umuhango wo ‘Kwiza Izina’. Ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe mu buryo bukomeye mu byahurije hamwe umuhanzi w’umunyamahanga ukomeye; abahanzi nyarwanda nabo bagahabwa umwanya wo kwigaragaza.

Ni igitaramo cyapfundikiwe n’umunyamerika Ne-Yo yabanjirijwe ku rubyiniro n’itsinda rya Charly&Nina, Bruce Melodie, Riderman n’umuhanzi Meddy waririmbye mu gihe cy’iminota 22.

Abahanzi nyarwanda bahurije ku kuririmba ku byuma bivuga nabi bigeze ku munyamahanga birahinduka. Charly&Nina babanje ku rubyiniro bagowe no kuvuga ngo uwicaye mu nguni za Kigali Arena abumve neza kuri Charly we byari ibindi bindi.

Mbere y’uko Ne-Yo ajya ku rubyiniro buri kimwe cyose cyarahinduwe aririmba yifashishije bimwe mu byuma yitwaje bitizwa imbaraga n’iby’i Kigali aririmba yumvikana neza mu ngoma z’amatwi ya benshi.

Yakoze igitaramo gikomeye yemeza umubare munini wari umuhanze amasomo nk’umuhanzi Mukuru. Yabanjirijwe ku rubyiniro na Meddy waririmbye iminota 22’. 

Yaserutse yambaye neza yitwaje ababyinnyi b’abanyakigali agaragaza ko yiteguye kwishimana n’abanyabirori. Yaririmbye anabyina anakoresha imbaraga nyinshi mu gushimisha imbaga.

Yaririmbye indirimbo ‘No women no cry’ y’umunyabigwi mu njyana ya Reggae Bob Marley, ‘Red red wine’ y’itsinda UB40, abantu bati aha si mu kabari avugirizwa induru, abandi barenzaho ‘buuuuu’.

Yongeyeho indirimbo “Sibyo”, “Everything” yakoranye na Uncle Austin [Wamusanganiye ku rubyiniro] ndetse na “Ntawamusimbura”. Yakuwe ku rubyiniro mu buryo bwatunguye benshi.

Meddy yakuwe ku rubyiniro mu buryo bwatunguye benshi

Bamwe mu bafana bakomeje guhamagara izina rye ndetse abari bicaye mu 109 n’101 baririmbye mu majwi yabo zimwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi.

Ifoto yafashwe akiva ku rubyiniro ihishura agahinda yagiriye i Kigali.

Yanditse ku rukuta rwa Instagram ashima buri wese witabiriye igitaramo cyabereye muri Kigali Arena ashyigikira abahanzi baririmbye mu gitaramo ‘Kwita Izina Concert’.

Yiseguye kuri buri wese utarishimiye uburyo yitwaye ku rubyiniro, arenzaho ko byaturutse ku mpamvu zirenze ubushobozi bwe. Uyu muhanzi ntiyerura neza ngo avuge impamvu nyayo yatumye akurwa ku rubyiniro.

Ati “…Ndasaba imbabazi ku bwo kuririmba igihe gito. Byaturutse ku mpamvu zirenze ubushobozi bwanjye. Ndababwiza ukuri ko atari byo nari ngambiriye.”

Yavuze ko ibyabaye atari ko yari yabiteganyije. Ngo yumvise amajwi y’amantu benshi bahamagara izina rye basaba ko yagaruka ku rubyiniro akabataramira ariko ngo ntibyari gushoboka.

Meddy ntiyerura icyatumye akurwa ku rubyiniro gusa azirikana ko atashimishije abakunzi be 

Meddy avuga ko yari yiteguye mu buryo buhagije gutaramira abanyarwanda kandi ko yari afite indirimbo nyinshi zo kubaririmbira. Yashimye buri wese ukomeza kumushyigikira, arenzaho ko yiteguye kuzongera gutaramira muri Kigali Arena.

Ati “Kigali Arenza nzagaruka. Kigali hazahora ari mu rugo.”

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira saa kumi n’imwe z’umugoroba. Umunyamakuru wa INYARWANDA, yageze ahabereye iki gitaramo saa kumi n’imwe n’igice abitabiriye igitaramo bashyizwe ku murongo bategerejwe guhabwa urushya rwo kwinjira.

Guhera saa kumi n’ebyiri kugera hafi saa moya z’ijoro, umunyamerika Ne-Yo yari muri Kigali Arena asuza ibyuma yakoresheje muri iki gitaramo. Ntibyari byemewe kumufotora cyangwa se gufata amashusho. Igitaramo cyatangiye hafi saa mbili z’ijoro.

Hari amakuru avuga ko igihe cyakoreshejwe nabi muri iki gitaramo ari nayo mpamvu Meddy yakuwe ku rubyiniro kuko yaririmbye mu gihe abashinzwe gutegura urubyiniro rwa Ne-Yo bari bamaze kwitegura guhinduranya ibyuma.

Umubyinnyi Sherrie Silver yatunguranye muri iki gitaramo

Abagera kuri 6000 bari bitabiriye iki gitaramo

Perezida Paul Kagame ni umwe mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo

Ange Kagame nawe yari muri iki gitaramo

Ne-Yo yemeje abagera ku 6 000 bari bitabiriye iki gitaramo

REBA HANO UKO MEDDY YITWAYE KU RUBYINIRO RWA KIGALI ARENA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND