RFL
Kigali

Meddy yasabwe kwitaba urukiko rw’ubucuruzi rwa Kigali kubera ideni ashinjwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 20:28
2


Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali rwahamagaje umuhanzi Ngabo Medard [Meddy] mu kirego ashinjwa na kompanyi Kigali Rwanda ivuga ko ayifitiye umwenda.



Umwanditsi w’Urukiko Mukamana Justine yavuze ko bamenyesheje Meddy iki kirego bakoresheje uburyo bwa E-mail, bati “None ku wa 04 Werurwe 2019 menyesheje Ngabo Medard iri hamagara nkoresheje uburyo bwa email, iye ni ngabomedjab, iyanjye ni niyohyacinthe@gmail.com.”

Uyu muhanzi yasabwe kwitaba urukiko saa mbili n’igice mu nama ntegurarubanza y’urubanza NORCOM00198/2019/TC. Yarezwe na kompanyi Kigali Rwanda Ltd aho ashinjwa kutubahiriza amasezerano bityo basaba urukiko gutegeka Meddy kwishyura umwenda remezo ungana n’ibihumbi icumi by’amadorali (10,000 $), bavuga ko yahawe avance 880$.

Bavuze ko Meddy cyangwa se umuhagarariye akimara kubona iyi nyandiko ategetswe kwihuza n’ikirego kugira ngo abashe kwiregura. Bongeyeho ko inama ntegurarubanza izabera ku Kimihurura ahari icyicaro cy’urukiko rw’Ikirenga ahaburanishirizwa imanza z’ubucuruzi.

Meddy aheruka i Kigali ari kumwe n'umukunzi we.


Meddy yahamagawe n'urukiko rw'ubucuruzi rwa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ribanje Leonard5 years ago
    Ndabasabira guhindura imyumvire mu izina rya Yesu bakemera Imana rurema.
  • ngabo5 years ago
    hhhhhhhhhh ark ntarumiwe kweli ubwo se ayo mafranga avahe akajya heeeeehhhhhh harayo mwamugurije yanze kubishyura cg niyanzara mwazanye yo kurya utwo abahanzi nyarwanda bakuye mu byabo muzabanze muhamagaze abanyamahanga bose bataramiye abanyarwanda nabo bishyure asyiiiiiiii bigomba guhinduka pe





Inyarwanda BACKGROUND