RFL
Kigali

Meddy yatanze ibyishimo bicagase mu ndirimbo eshatu; abafana bavuza induru-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 23:41
1


Umuhanzi Ngabo Jorbert wamamaye mu muziki nka Meddy, ntiyatanze ibyishimo yari yitizweho. Mu gitaramo yakoreye muri Kigali yaririmbye indirimbo enye, ava ku rubyiniro abafana batabishaka ndetse bakomeza gusaba ko yagaruka ariko avaho asoza avuga ngo ‘Murakoze’.



Meddy yaserutse ku rubyiniro saa yine n’iminota 39’ yitwaje abaririmbyi barenga batandatu.

Akigera ku rubyiniro yagowe n’ibyuma. Yahereye ku ndirimbo “Sibyo” afashwa kuyiririmba n’abitabiriye igitaramo. Yayiririmbye abivanga no kubyina afatanyije n’ababyinnyi yari yitwaje.

Yakomereje ku ndirimbo “No women no cry” y'umuhanzi Bob Marley afashwa n’abitabiriye kuyiririmba abandi bakavuga bati ‘buu buuu’.

Asoje yaririmbye indirimbo “Ntawamusimbura” mu mashusho yayo yifashishijemo umukunzi we Mimi. Yaririmbye kandi indirimbo “Everything” asanganirwa ku rubyiniro na Uncle Austin bayiririmbanye.

Meddy mu gitaramo yaririmbyemo muri Kigali Arena atanga ibyishimo bicagase

Yaririmbye agace gato k'indirimbo ye yise “Slowly’ asoza ashima uko yakiriwe.

Nk’umuhanzi Mukuru kandi ukunzwe mu Rwanda n’ahandi ntawari witeze ko yaririmba indirimbo enye muri iki gitaramo. Uburyo yitwaye ku rubyiniro nabyo ntibyanyuze umubare munini waririmbaga ukananyuzamo ukavuga ngo ‘buuu buuuu’.

Yavuye ku rubyiniro ashima uko yakiriwe abafana bo bakomeza gusaba ko yagaruka kubataramira.

Umushyushyarugamba Ange yahise ajya ku rubyiniro akomeza kuganiriza abitabiriye igitaramo ariko baramuganza bakomeza kuvugira mu ijwi ryo hejuru basaba ko Meddy yagaruka akongera kubataramira.

Byageze n’aho abafana baririmba zimwe mu ndirimbo za Meddy ariko abateguye igitaramo babima amatwi bategura urubyiniro rw’umuhanzi Ne-Yo.

Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibikorwa bifatika mu muziki. Yaririmbye henshi mu birori no mu bitaramo bikomeye hose ahabwa umwanya munini ukurikije uwo yahawe muri iki gitaramo.

Uncle Austin yamusanze ku rubyiniro amufasha gushimisha abanyuzwe n'indirimbo "Everything"

Meddy yahawe umwanya muto muri iki gitaramo byanatumye atishimirwa nk'uko bisanzwe

AMAFOTO" Evode Mugunga


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwase aline4 years ago
    Meddi ndamukunda cyane nzamugura ihene





Inyarwanda BACKGROUND