RFL
Kigali

Meddy yatumiwe gutaramira mu mujyi wa Portland

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/03/2019 14:18
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamaye nka Meddy yatumiwe gutaramira mu mujyi wa Portland muri Leta ya Maine mu gitaramo cyateguwe na Innox Entetainment giteganyijwe kuba kuya 24 Mata 2019.



Meddy ari mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye. Umuziki we yawambukije imipaka ubu awukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite indirimbo nyinshi ku rubuga rwa Youtube zimaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni.

Portland ni umujyi uherereye muri Maine imwe muri Leta nini zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Innox Entertainment yatumiye Meddy isanzwe inafasha mu gutegura ubukwe, isabukuru y’amavuko, ibitaramo bikomeye, inatanga avanganvanga umuziki ( Deejay) bakomeye ndetse n’ibyuma by’indangururamajwi n’ibindi.

Banditse kuri konti ya instagram, bavuga ko kuya 24 Mata 2019 batumiye umuhanzi Meddy mu gitaramo azakorera muri Portland, basaba abantu kuzikirana iyi tariki. Mu bagaragaje kwishimira iterambere ry’uyu musore, barimo gafotozi Egide umukunzi wa Miss Kayibanda Aurore; umuhanzi Mc Tino n’abandi.

Meddy aheruka mu Rwanda mu gitaramo yahakoreye cyiswe ‘East African Party’. Yari umuhanzi mukuru muri iki gitaramo wari ushyigikiwe n’abarimo Bruce Melodie, Riderman, Uncle Austin, Victor Rukotana, Yvan Buravan n’abandi bashimishije imbaga yari iteraniye muri parikingi ya sitade amahoro.

Aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Adi Top’ mu gihe cy’amezi ane imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri. Yakoze kandi iyitwa ‘Slowly’, ‘Ntawamusimbura’ yamuhesheje umukunzi, ‘Holy spirit’ n’izindi nyinshi zatumye aserukana isheja n’ishema.

Meddy agiye gutaramira muri Portland, Alpha Rwirangira nawe aheruka kuhataramira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND