RFL
Kigali

Meddy yishimiye Ali Kiba wifashe amashusho aririmba indirimbo ye ‘Adi Top’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/02/2019 10:34
1


Meddy umwe mu bahanzi b'abanyarwanda bakunzwe bikomeye hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu by’abaturanyi, ari mu rugamba rushya rwo kwigarurira imitima y’abakunzi ba muzika bo mu gihugu cya Tanzania. Kuri ubu Meddy yagaragaje ko yashimishijwe n’amashusho Ali Kiba yifashe aririmba indirimbo ye ‘Adi Top’.



Aya mashusho agaragara ku rukuta rwa Instagram ya Meddy aho umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Ali Kiba aririmba indirimbo ‘Adi Top’ ya Meddy. Meddy yashyise aya mashusho kuri Instagram ye arangije agira ati “King Kiba yagize umunsi mwiza, mugire icyumweru cy’umugisha Tanzania Rwanda AdiTop…”.

KANDA HANO UREBE UKO ALI KIBA YARIRIMBYE INDIRIMBO ‘ADI TOP’YA MEDDY

Meddy

Meddy umwe mu bahanzi babanyarwanda bakunzwe bikomeye...

Meddy ni umwe mu bahanzi bivugwa ko yabarizwaga muri Tanzania mu minsi ishize aho byavugwaga ko hari imishinga y’indirimbo ari kurangirizayo harimo n’indirimbo yakoranye na Diamond. Tubibutse Adi Top ariyo ndirimbo  Meddy yaherukaga gushyira hanze ikaba ari imwe mu zikunzwe bikomeye cyane dore ko yagiye hanze ikurikira ‘Slowly’ yakunzwe cyane muri Tanzania.

REBA HANO ’ADI TOP’ INDIRIMBO YA MEDDY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pasfque5 years ago
    Byizacyane





Inyarwanda BACKGROUND