RFL
Kigali

Medhy Custos yatangaje ko Corneille Nyungura ariwe muhanzi nyarwanda gusa azi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2019 14:31
1


Umufaransa w’umuririmbyi Medhy Custos azaririmba mu gitaramo cyiswe Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe 2019. Yahishuye ko umunyamuziki w'umunyarwanda azi ari Corneille Nyungura.



Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019. Ni ikiganiro yakoze ari kumwe n’umuhanzikazi Teta Diana na Stella Tosh bazahurira ku rubyiniro. Hari kandi n’ubuyobozi bwa RG-Consult ndetse n’abaterankunga b’iki gikorwa ngarukakwezi.

Medhy Custos yageze i Kigali mu gitondo cy’uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019, saa moya n’igice (7h:30’). Yagombaga kuba yahageze mu ijoro ry’uyu wa kabiri ariko gahunda irahinduka.

Yabajijwe n’itangazamakuru umuhanzi nyarwanda azi asubiza ko azi Corneille Nyungura kandi ko nawe yamumenye biturutse ku buhanga bwe mu njyana ya zouk, indirimbo ze ziri mu rurimi rw’Igifaransa zakunzwe na benshi no kuba azwi cyane mu Bufaransa.    

Yagize ati “Nzi Corneille Nyungura kuko arazwi cyane mu njyana ya zouk kandi afite indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa zikunzwe. Mu bufaransa arazwi cyane, niwe muhanzi w’umunyarwanda nzi.” 

Custos yavuze ko umuhanzi w'umunyarwanda azi ari Corneille Nyungura

Ku bijyanye n’uko ashobora gukorana indirimbo n’abahanzi nyarwanda nka Teta Diana n’abandi, Medhy yavuze ko bishoboka ariko kandi ngo mu gihe agiye kumara mu Rwanda azumva ibihangano byabo, akumva niba bakorana. 

Avuga ko amaze imyaka irenga 20 akora umuziki. Yahishuye ko ari inshuro ya mbere ageze mu Rwanda no mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Ngo u Rwanda rubaye igihugu 11 agezemo ku mugabane wa Afurika. Ku bijyanye n’uko agiye kuririmba mu gitaramo cyahujwe no kwizihiza umunsi mpumahanga w’abagore, yasubije ko ari byiza kuko ‘umugore avuze buri kimwe mu buzima bwa buri munsi’.  

Stella umukobwa ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga igicurangisho ‘saxophone’, yavuze ko afite uburambe bw’imyaka ine akoresha iki gikoresho gikunzwe na benshi.  Yavuze ko mu gihe amaze yatangiye gushaka uko yatera ishyaka abandi bakobwa bagenzi be kwinjira mu muziki.

Teta Diana wari umaze imyaka itatu abarizwa i Burayi, yavuze ko mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction azasogongeza abazacyitabira alubumu ye nshya yise ‘Iwanyu’. Avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba agarutse i Kigali mu gitaramo cyahujwe no kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore. 

Yatangaje ko mu mpera 2019 bimukundiye yagaruka i Kigali aje kumurika alubumu ye yise ‘Iwanyu’. Yavuze ko akora alubumu yibanze cyane kuri gakondo abikora agamije gusigasira amateka y'u Rwanda mu bihangano bye.

Remy  Lubega, umuyobozi wa RG-Consult yavuze ko guhitamo abahanzi bakoresha ahanini bashingiye ku busabe bw’abitabira ibitaramo bya Kigali Jazz Junction. Yavuze kandi ko guhitamo umuhanzi banashingira ku buhanga bwe, ibikorwa yakoze byatumye izina rye rimenyekana, uko azakirwa n’abafana ndetse n’urwibutso bazasigarana kuri we.

Patrick Samputu Umuyobozi Mukuru mu bijyanye no gutera inkunga muri Bralirwa, yunze mu rya Remy, avuga ko kuba ari abaterankunga bakuru ba Kigali Jazz Junction kuva itangiye, banyuzwe n’uburyo bw’imitegurire ndetse n’abahanzi itumira, ubuyobozi bukuru muri Bralirwa bwishimira intambwe ikomeza guterwa na RG-Consult. Yashimangiye ko nta muhanzi RG-Consult inc ijya itumira ngo bamushidikanyeho.

Kigali Jazz Junction iteganyijwe kuba kuya 29 Werurwe 2019, izabera kuri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Custos mu kiganiro n'itangazamakuru

Teta Dina yateguje gusogongeza abantu kuri alubumu ye 'iwanyu' mu gitaramo Kigali Jazz Junction.

Stella uvuza 'saxophone'.

Patrick Samputu, umuyobozi mukuru mu bijyanye no gutera inkunga muri Bralirwa.

Remy Lubega Umuyobozi wa RG-Consult inc.

AMAFOTO: Paccy Mugabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Me5 years ago
    Mwatubwira aho twagurira tickets za Jazz Junction please?





Inyarwanda BACKGROUND