RFL
Kigali

MEET THE TALENT: Twasuye Asifiwe umwana w’imyaka 6 gusa ufite impano itangaje yo kuvuza ingoma-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/09/2019 11:29
0


Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hatambutse amashusho y’umwana witwa Asifiwe w’imyaka itandatu gusa ufite impano ihambaye yo kuvuza ingoma. Nyuma yo kubona aya mashusho twashatse kumenya byinshi kuri uyu mwana ukiri muto ariko ufite impano ikomeye. Iwabo ni i Huye mu ntara y’Amajyepfo akaba umukirisitu wo muri Zion Temple.



Nyuma yo kumenya aya makuru Inyarwanda.com yafashe umuhanda yerekeza mu mujyi wa Huye iwabo w'uyu mwana, tumusanga aho asengera n'ababyeyi bityo dusaba ko twagirana nabo ikiganiro. Mu kiganiro twagiranye n'ababyeyi b’uyu mwana, umupasiteri muri Zion Temple Huye n’umwarimu umufasha kwiga birushijeho kuvuza ingoma bagaragaje ko Asifiwe iyi ari impano yatangiye kugaragaza afite imyaka itanu gusa y’amavuko.

AsifiweAsifiwe umunyempano w'imyaka 6 ufite impano ikomeye mu kuvuza ingoma 

Asifiwe yatangarije Inyarwanda.com ko afite imyaka itandatu ndetse yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Twaje kumenya ko kuvuza ingoma ari impano yakuranye. Ababyeyi be badutangarije ko iyi mpano yatangiye kuyigaragaza afite umwaka umwe gusa w’amavuko. Asifiwe agaragaza impano ikomeye cyane ko ari umuhanga mu kuvuza ingoma za kizungu ndetse n’iza Kinyarwanda.

Yaba ababyeyi b’uyu mwana, Pastor Rutwaza Rodrigue umubyeyi we mu buryo bw'Umwuka ndetse n’umwarimu umwigisha ingoma, bahamya ko impano uyu mwana agaragaza iramutse yongeweho ubumenyi akajya kwiga umuziki yakabya inzozi ze zo kuba umucuranzi kabuhariwe ku rwego mpuzamahanga.

REBA HANO IBY’URU RUGENDO TWAKOZE TUKAJYA GUSURA ASIFIWE UMWANA W’IMYAKA 6 W’UMUHANGA BIKOMEYE MU KUVUZA INGOMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND