RFL
Kigali

#MeetThePresident: Minisitiri Gashumba yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kureka kujya ‘guceza’ mu bihugu birimo Ebola

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/08/2019 14:31
1


Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yatangaje ko nta ndwara ya Ebola iragera mu Rwanda, asaba urubyiruko rw’u Rwanda guhagarika kujya kwidagadurira mu bihugu birimo iyi ndwara y’icyorezo imaze guhitana umubare munini kugeza ubu.



Ibi Minisitiri Gashumba yabibwiye urubyiruko rurenga 3000 rwitabiriye ibiganiro #MeetThePresident na Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2019. Ibi biganiro byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Minisitiri Gashumba yatangaje ko kubera ubufatanye bw’inzego z’umutekano iz’ubuzima n’abaturage nta ndwara ya Ebola iragera mu Rwanda kandi ko ntawifuza ko ihagera. Avuga ko urugamba rugikomeje kandi ko hakenewe imbaraga za buri wese mu gukumira ko Ebola yagera mu Rwanda.

Yakanguriye buri wese gushyira imbere umuco w’isuku bagakaraba intoki bakoresheje isabune kuko bikumira Virusi ya Ebola, anibutsa ko Virus ya Ebola iba mu matembuzi asaba kwirinda kuyakoramo.

Yagize ati "Virus ya Ebola iba mu matembabuzi. Wirinze gukora kuri ayo matembabuzi ntaho wahurira nayo. Ayo matembuzi ni amacandwe, amarira, ibirutsi, ibimyira, amasohoro cyangwa ububoberere bwo mu gitsina cy’umugore.”

Yasabye abanyarwanda kwirinda kujya mu bihugu birimo Ebola nta mpamvu ikomeye ituma bajyayo. Gashumba kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwirinda kujya kwidagadurira mu bihugu byavuzwemo indwara ya Ebola.

Yagize ati “Twifuza ko urubyiruko hari abo twumva mwambuka mujya guceza i Goma hari abajya guceza Uganda, ibyo bintu mu bihagarike. Murabizi ko n’i Bugande ho nta mutekano tuhafite ariko noneho nimugume hano. Imyidagaduro na hano irashoboka mwe kujya gushaka icyorezo kandi tutagifite.” 

Abwira buri wese gutangira amakuru ku gihe. ayo makuru ni ay’umuntu wasuye umuturanyi, uwaje mu biterane n’uwaje mu myidagaduro avuye mu bihugu birimo indwara ya Ebola. Gashumba kandi anavuga ko kugeza ubu u Rwanda rwiteguye aho bazanye inkigo n’imiti yakwifashishwa mu guhangana n’iyi ndwara ya Ebola.

Yatanze nimero yo kwifashisha buri wese atanga amakuru; 114 ya Minisiteri y’Ubuzima, 112 ya Polisi y’Igihugu cyangwa se bakavugisha umujyanama w’ubuzima.

Urubyiruko rurenga 3000 ruteraniye muri Intare Conference Arena






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bazimenyera Farancois4 years ago
    kabisa ibyo avuga nibyo cyanecyane Abwirire bashiki bacu bakunda kumanuka buriwagatanu bagiye kubyinira rubavu naho bitabaye ibyo twashiduka Ebora yatwinjiranye kbsa Ariko nizeye umutekano washyinzwe kumupaka murakoze mugiremaho!





Inyarwanda BACKGROUND