RFL
Kigali

Menya byinshi kuri Kigali Arena igiye kwakira icyamamare NE-YO kuri uyu wa 6 mu gitaramo 'Kwita Izina Concert'

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:6/09/2019 15:45
0


Kigali Arena ni inyubako yagenewe imyidagaduro, ihereye mu mujyi wa Kigali iruhande rwa stade Amahoro, ikaba inzu nini y’imikino y’amaboko mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, iya karindwi ku mugabane wa Afurika. Inyarwanda.com yakubarije ibibazo bitandukanye ushobora kuba wibaza kuri iyi nyubako.



Kigali Arena ni inzu y’imyidagaduro nini mu Rwanda ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 10 bicaye neza. Iyi nyubako yatashywe na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ku wa 08 Kanama 2019. Intego nyamukuru y'iyi nyubako ni uguteza imyidagaduro imbere ndetse hakiyongeraho ko ishobora no kuba yakwakira ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi.

Iyi nyubako kuri uyu wa 07 Nzeli 2019 igiye kuberamo igitaramo cy'imbaturamugabo kizaba kirimo icyamamare rurangiramwa ku isi NE-YO ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akazaba ari we muhanzi mukuru uzaba uri muri iki kirori kizasoza umuhango wo Kwita amazina ingangi zavutse uyu mwaka.

Iki gikorwa cyo kwita izina ingangi ni ngaruka mwakaIki gitaramo ni cyo gikomeye kigiye kubera muri iyi nyubako bwa mbere kuko icyabereyemo bwa mbere ni icyabaye umunsi umukuru w’igihugu yafunguraga iyi nyubako ku mugaragaro ku wa 08 Kanama 2019.Umukuru w'igihugu ku munsi wo gufungura inyubako ya Kigali Arena

Iki gitaramo cyahawe izina “Kwita Izina Concert” abahanzi b'abanyarwanda bazakiririmbamo ni Ngabo Medard Jorbert [Meddy] ukorera muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bruce Melodie, Riderman n’itsinda rya Charly&Nina aba bakaba ari bo bahanzi b'abanyarwanda bagiye gususurutsa abazitabira iki gitaramo kigiye kubera muri Kigali Arena. 

Agashya kari muri iki gitaramo ni uko nta muntu wemerewe gufotora cyangwa ngo afate amashusho uyu muhanzi w’umunyamerika NE-Yo dore ko yaje yizaniye gafotozi we atangaza ko bazatanga amafoto. Icyemewe ni ugukoresha telefone ku muntu uzaba ashaka kwifatira ifoto ye.Kigali Arena inyubako y'imyidagaduro iherereye iruhande rwa Stade Amahoro

Menya byinshi wibazaga ku Nyubako y'agatangaza mu myidagaduro mu Rwanda.

InyaRwanda.com yaganiriye n’ubuyobozi bubifite mu nshingano iyi ngubako ari nabwo bufite mu nshingano imyidagaduro mu Rwanda badusobanurira byinshi ku bibazo by'amatsiko benshi bibaza kuri iyi nyubako. Uwo twaganiriye na we ni umwe mu bakozi ba Minisiteri y'Umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC).

InyaRwanda.com: Ni iki cyabaye imbarutso yo kugira igitekerezo cyo kubaka Kigali Arena?

Ubuyobozi: Kigali Arena ni inzu y’imikino n’imyidagaduro yubatswe mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo n’Umuco.

Imikino y’amaboko mu Rwanda iragenda itera imbere ku buryo abakunzi bayo bagenda biyongera bityo dukeneye ahantu hanini abakunzi b’iyi mikino bajya kuyireba bisanzuye. Turacyafite kandi ikibazo cy’Ibikorwaremezo bifasha abahanzi.

InyaRwanda.com: Yubatse ku buso bungana gute?

Ubuyobozi: Kigali Arena yubatse ku buso busaga hegitare 6 (6 Ha) muri bwo, inyubako ubwayo ikaba iteretse kuri metero kare (m2) zisaga ibihumbi 13 (1.3 Ha)

InyaRwanda.com: Yakira abantu bangana gute?

Ubuyobozi: Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza bashobora kwiyongera bitewe n’igikorwa cyabereyemo.

InyaRwanda.com: Ibintu bifasha abantu bitabiriye ndetse n’umwihariko Kigali Arena ifite n’ubuhe?

Ubuyobozi:

-Iyi nzu ifite ahantu hazajya hacururizwa ibyo kurya n’ibyo kunwa ku buryo abitabiriye imikino cyangwa ibitaramo batazajya bicwa n’inzara n’inyota.

-Harimo screen za rutura nyinshi zizajya zituma abitabiriye bashobora kureba neza, iyi nyubako yubatse ku buryo aho umuntu yicaye hose hatuma areba imbere.

-Iyi nyubako kandi ifite uburyo bugezweho bwo gucunga ubushyuhe ku buryo abayirimo baba batengamaye (confortable); ifite kandi uburyo bukingira urusaku ku buryo uyirimo atumva amajwi yo hanze kandi n’amajwi arimo imbere ntasohoka ngo abangamire abatashatse kuza gukurikirana ibiri kuberamo

-Kigali Arena ifite uburyo bugezweho bwo gucuruza amatike ku buryo itike iguzwe igaragaraho na nimero y’intebe uwayiguze agomba kwicaraho mu rwego rwo kwirinda umubyigano;

-Kigali arena ifite uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no gucunga neza umutungo kuko urugero nk’amazi aba yakoreshejwe mu bwiherero atunganwa agafasha mu kuhira ubusitani bwayo.

-Kigali Arena ifite uburyo bworohereza abafite ubumuga kugera aho ari ho hose mu nyubako.

-Kigali Arena ifite igice cyagenewe itangazamakuru (aho abanyamakuru bicara, aho abafotora bahagarara) ndetse hari n’icyumba abanyamakuru bashobora gukoreramo inkuru zabo igihe ibikorwa birangiye (Production Room)

InyaRwanda.com: Parking ingana gute?

Ubuyobozi: Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 600

InyaRwanda.com: Ese haba hari ubwoko by’ibirori Kigali Arena yagenewe kwakira?

Ubuyobozi: Usibye Siporo, Kigali Arena ni inyubako ishobora gukoreshwa mu bitaramo by’abahanzi no kumurika ibikorwa bitandukanye biteza imbere indangamuco, Ishobora kandi gukoreshwa yakira inama nini. Ishobora kwakira ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

InyaRwanda.com: Uwifuza kuyikoresha yanyura mu zihe nzira?

Ubuyobozi: Nk’uko bisanzwe bigenda ku bikorwa remezo bicungwa na MINISPOC, Ukeneye gukoresha Kigali Arena, yandikira MINISPOC akayimenyesha ibyo yifuza gukoreramo n’igihe yifuza kubikorera tukamubwira ibisabwa.

Imbere mu nyubako ya Kigali Arena

Ibindi bintu by'ingenzi wamenya kuri Kigali Arena

-Kigali Arena ni inyubako yubatswe n’ikigo cy’ubwubatsi cyo muri Turikiya 'SUMMA' ndetse iki kigo ni na cyo cyubatse inyubako ya Convention Centre. Ku munsi wo gufungura iyi nyubako umukuru w’igihugu Paul Kagame yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo.

-Umushinga wo kubaka iyi nyubako watwaye amezi agera kuri 6.

-Iyi nyubako yakozweho n’abanyarwanda ku kigero cya 70% ndetse na 30% b'abafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo guhuza ubumenyi hagamijwe kugera ku gikorwa giteye amabengeza nka Kigali Arena tubona, iyi nyubako yitezweho kuba indiri ndetse n’imbarutso y’imyidagaduro mu Rwanda.

-Mu kubaka Arena kakoreshejwe abakozi bagera kuri 1700, harimo abanyarwanda bagera kuri 1200 ndetse na 500 baturutse hanze yigihugu.

-Ubwo umukuru w’igihugu yafunguraga iyi nyubako ku mugaragaro yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kutazajya baza muri iyi nyubako mu gihe cy'iminsi mikuru nka Noheli cyangwa Bonne Annee, yashimangiye ko iyi nzu aribo yubakiwe kandi bagomba kuyibyaza umuzaruro mu ngeri zitandukanye, cyane cyane muri iyi mikino y'amaboko izajya ikinirwa muri iyi nyubako abasaba kuba ibihanganye bityo ndetse n’igihugu bikacyongerera ubuhanganye.

-Kigali Arena ifite imashini zigera kuri eshatu zizajya zikora mu gihe umuriro utangwa na REG waba ugize ikibazo, izi mashini zifite ubushobozi bwo kwiyatsa igihe umuriro ugiye ku buryo abari gukorera igikorwa imbere batazajya bamenya ko hari icyabaye.

-Iyi nzu yakira imikino y’amaboko igera kuri 4 ariyo Handball, Volleyball, Tennis na Basketball.

Ese hari mpinduka iyi nzu izagira mu kuzamura imyidagaduro yo mu Rwanda by’umwihariko ku mpano zikizamuka?

Iyi nyubako yitezweho kugira aho ivana igisata cy’imyidagaduro yo mu Rwanda, ikigarukwaho na benshi ni uko iyi nzu yaje ari amahirwe ku rubyiruko ry’u Rwanda nk'uko umukuru w’igihugu Paul Kagame yabigarutseho akanabishimangira ubwo yafunguraga iyi nyubako. 

Usibye ku ruhande rwo kuzamura impano zitandukanye ziganjemo izo mu gisata cya Basketball, Volleyball, Tennis na Handball birashoboka ko n’abashoramali iyi nyubako yababera inzira imwe yo gushora amafaranga mu myidagaduro, uregero ni nko gutegura ibitaramo bihuza abahanzi b’abanyarwanda ndetse n’abakunzi babo.

Ni kenshi twibaza tuti "Ese inyubako nk'iyi yamfasha iki nk'umuturage usanzwe?Ku muturage usanzwe iyi nyubako ishobora kugufasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Urugero niba ri umuhinzi uzahinga ibiribwa bimwe bizaribwa n'abitabiriye ibiroro muri iyi nzu cyangwa icyamamare nigikorera igitaramo muri Kigali Arena akabona amafaranga agatera imbere abacuruza imyenda nabo bazatera imbere, abacuruza imyenda nabo bazajya guha icyashara aborozi bityo bigende biba uruhererekane. Inyubako nkizi ni inzira y’iterambere rihamye kandi kuri buri muturage uwo ari we wese ndetse naho ari hose mu gihugu.

Ese umushoramali cyangwa ikigo runaka ni iki gishobora kungukira kuri iyi nyubako ya Kigali Arena?

Mu gihe umushoramali cyangwa ikigo cy’ubucuruzi runaka cyaba cyashoye mu bikorwa byo muri iyi nyubako, urugero nko gutegura ikirori cyo guhuza ibyamamare gishobora kumurikiramo ibikorwa byacyo ndetse kikabasha no gusabana n’abakiriya bacyo binyuze mu myidagaduro, urugero nko ku bigo bicuruza ibinyobwa bitandukanye, bishobora gutegura igikorwa bigatumira abahanzi mu ngeri zitandukanye.

Bashobora kandi gutumira ibindi byamamare bitandukanye bakabihuza n’abakunzi babo bityo cya kigo kikabona umwanya wo kumurikira abakiriya bacyo ibikorwa bishya cyangwa ivugurura babafitiye, iyi ikaba yaba inzira yo kwigarurira amasoko menshi. Yaba kandi n’intandaro yo kunguka inyunyu nyinshi binyuze muri iyi nzira yo kwamamaza babinyujije mu myidagaduro nk'uko umunyarwanda yabivuze neza ati "Umukobwa wabuze umuranga yaheze iwabo”.

Kigali Arena kuri uyu wa 07 Nzeli 2019 igiye kuberamo igitaramo cy'amateka "Kwita Izina Concert"


Igitaramo cya mbere kigiye kubera muri Kigali Arena cyatumiwemo Ne-Yo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND