RFL
Kigali

Menya ibintu 5 by’ingenzi byaranze umunsi wa 11 muri ‘Rwanda Premier League’ bitazibagirana mu mateka

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/12/2019 17:08
0


Mu mpera z’icyumweru kirangiye mu Rwanda hakinwaga umunsi wa 11 wa shampiyona wasize APR FC icyicaye ku mwanya w’icyubahiro, mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo kubabaza Kiyovu Sport.



Ni byinshi biba byabaye ku mukino ndetse no mu mukino, gusa ariko siko byose binganya agaciro n’uburemere, umunsi wa 11 muri shampiyona y’u Rwanda 2019-2020 waranzwe na byinshi, aha inyarwanda.com yaguhitiyemo bitanu by’ingenzi bitazava mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

1.   Police FC niyo kipe yaguwe nabi kurusha izindi zose kuri uyu munsi, urugendo bakoze bajya i Muhanga ntirwabaguye neza kuko imbere y’abaturage b’akarere ka Muhanga, ikipe ya AS Muhanga yashyize iherezo ryo kudatsindwa kuri Police Fc muri uyu mwaka w’imikino. Police FC yari imaze imikino 10 itaratsindwa muri uyu mwaka w’imikino ariko kuri iki cyumweru AS Muhanga yayikoze mu jisho iyitsinda igitego 1-0, ihita inatakaza umwanya wa kabiri yari iriho ijya ku wa gatatu n’ubwo inganya amanota na Rayon Sports ya kabiri.

2.   Ibitego bibiri byabonetse ku munota wa nyuma mu minota y’inyongera bigira impinduka ku musaruro w’umukino mu mikino ibiri itandukanye.

Igitego cya Rutanga Eric ku isegonda rya nyuma mu minota y’inyongera yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wari ukomeye cyane, Abafana n’abakunzi ba Kiyovu Sport ntibariyumvisha umugoroba mubi bagize mu mateka mu gihe ku rundi ruhande abafana ba Rayon Sports bo babyinaga 'Murera' bishimira intsinzi.

Babuwa Samson yatsinze igitego kuri iki cyumweru mu mukino Sunrise yakinaga na AS Kigali, iki gitego cyazaga cyishyura icya Esombe Patrick, umukino uhita unarangira AS Kigali yari yamaze kwizera intsinzi iyibuze, amakipe agabana amanota nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

3.   Mu mukino wahuje AS Kigali na Sunrise wabayemo agashya katamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda, umusifuzi Ruzindana Nsoro wari uyoboye umukino wageze hagati asohoka mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune, ahita asimburwa na Nshimyumuremyi Abdallah wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino. Itegeko rivuga ko umusifuzi wa kane aba afite ubushobozi kandi anemerewer kwitabazwa mu gihe hagize ikibazo kiba ku musifuzi wo hagati.

4.   Rutahizamu wa Sunrise Babuwa Samson igitego cya kabiri yatsinze AS Kigali cyuzuzaga ibitego 10 amaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari nawe uyoboye ba rutahizamu muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka, aho amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino 11. Mu myaka ishize wasangaga ibi bitego Babuwa yabitsindaga mu mwaka w’imikino wose, ariko bigaragara ko muri uyu mwaka atyaye ku rushaho.

5.   Umukino Kiyovu Sport yatsinzwe na Rayon sports igitego 1-0, ni umwe mu mikino yitabiriwe n’abafana benshi muri uyu mwaka w’imikino, ukaba waraninjirije amafaranga atari make Kiyovu Sport.


Umukino Rayon Sports yatsinzemo Kiyovu Sports igitego 1-0, ntuzava mu mitwe abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda


Abafana ba Rayon Sports barimo na Ndimbati bishimira intsinzi


Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sport ni umwe mu mikino yitabiriwe muri uyu mwaka


Babuwa Samson ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi


APR FC nyuma yo kunyagira Musanze FC ibitego 5-0, iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND