RFL
Kigali

Micheal Sarpong yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Kane atanga ubutumwa bukomeye – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/02/2020 19:35
2


Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Ghana Michael Sarpong yasesekaye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2020, aho yaje gufasha Rayon Sports mu rugamba ifite rwo kwegukana ibikombe muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo gutandukana na Changchun Yatai Fc yo mu Bushinwa atigeze akinira kubera Coronavirus.



Kuri uyu wa Kane ku i saa 13h30’ nibwo Sarpong yari asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Changchun Yatai Fc yo mu cyiciro cya kabiri muri Shampiyona y’iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, kubera icyorezo cya Coronaviruscyibasiye u Bushinwa.

Aganira na funclub dukesha iyi nkuru, Sarpong yagarutse ku cyatumye ava mu Bushinwa, yagize ati” Buri mukinnyi wese yakwifuza gukina mu gihugu cy’u Bushinwa, ariko kuri ubu hariyo icyozero kihugarije cya Coronavirus rero no shampiyona yabaye ihagaze kandi urumva ibyo bisubiza umukinnyi inyuma niyo mpamvu abakinnyi benshi twavuyeyo, nanjye navuyeyo mpita nsubira mu rugo mbanza gukemura ibizazo byo mu muryango wanjye."

Uyu Rutahizamu w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko aje gukomereza aho yari agejeje mu ikipe ya Gikundiro kandi ko ahishiye byinshi iyi kipe by’umwihariko kuyihesha intsinzi no guha ibyishimo abafana.

Yagize ati" Nagarutse i Kigali kuko ndacyafite amasezerano ya Rayon Sports niyo mpamvu ngarutse kuyifasha, nubwo mu keba (APR FC) numvise ko arimo kwitwara neza ariko ndagirango mbabwire ko nagarutse aho urugendo rwatangiriye (Rayon Sports) inje kurusoza kandi ntakabuza bizagenda neza. niteguye gukorana neza n’amaraso mashya nka Sugira Ernest na Drissa Dagnogo, tuzashyira hamwe imbaraga twese tuzamure ikipe."

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports muri Nzeli 2018, mu mwaka ushize w’imikino  yatsinze ibitego 16 muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe igice cy’imikino ibanza ya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, cyarangiye afite ibitego bitandatu, akaba ari nabwo yahise yertekeza mu Bushinwa.

Sarpong asanze Rayon Sports ihagaze ku mwanya wa Gatatu muri shampiyona y’u Rwanda aho irushwa na APR FC ya mbere amanota arindwi.


Sarpong yagarutse gukinira Rayon Sports



Sarpong yatangaje ko aje guha ibyishimo abafana ba Rayon Sports







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisenga Emmanuel4 years ago
    Nibyiza kuba agarutse? Arko arabe nta bidwara avanye muri china rwose bamupime neza? Abo naba star bahura nabantu benshi, bashobora kubanduz
  • Ndayisenga 4 years ago
    Nibyiza kuba agarutse? Arko arabe nta bidwara avanye muri china rwose bamupime neza? Abo naba star bahura nabantu benshi, bashobora kubanduz





Inyarwanda BACKGROUND