RFL
Kigali

Mico The Best ahatanye mu byiciro bitatu mu bihembo bya Nigeria Music Awards

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2019 16:20
1


Umuhanzi Turatsinze Mico Prosper waryubatse mu muziki nka Mico The Best, ahatanye mu byiciro bitatu mu bihembo bya Nigeria Music Awards [Brave African Entertainers, Bae Awards].



Mico The Best yashyizwe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umunyafrika w'umwaka ‘African artiste of the year’ ahatanyemo na Haidy Moussa wo muri Egypt, Hanson Baliruno wo muri Uganda, Kenza Morsli wo muri Algeria, Mohamed Abbas wo muri Egypt, Nana Yaa wo muri Ghana, Raymond Fix wo muri Nigeria, Sena Huks wo muri Ghana, Sojiii wo muri Nigeria ndetse na Ykee Benda wo muri Uganda.

Uyu muhanzi kandi ahatanye mu cyiciro ‘Collaboration of the year’ biturutse ku ndirimbo ye ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond. Ahatanye na Alicia Smith x Mr Real (Sweet Binining) Boy 2 Much X Prince Hezekiah (Repent) Cozy X Eriga (Boys go win money). Idahams X Teni – (No one else ‘remix), Jaymindz X Graham D – (Assure me), King Bernard X Teni (Mama), Magnito X Duncan Mighty (Genevive), Obidiz X Duncan Mighty – (Higher), Tc Virus X Jaywillz (Onome).

Mico The Best ahatanye mu bihembo bizatangirwa muri Nigeria

Mico The Best anahatanye kandi mu cyiciro ‘Afro Song of the year’ hisunzwe indirimbo ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond. Hano ahatanye na Jaymindz feat Graham D (indirimbo Assure me). Raymond Fix (indirimbo Ayi ti mowa), Gozy (indiirmbo Konja konja), Tc Virus feat Jay will (indirimbo Onome), Areezy (indirimbo Ori), Sojiii (indiirmbo Tombo), Graham D (indirimbo when).

Ibyiciro ni 42, abahatanye ni 316. BAE Awards ni ibihembo bitangirwa muri Nigeria bigamije gushima umuntu ku giti cye, ibigo ikomeye n’abandi bakora imirimo ifatiriye runini sosiyete.

Guha amahirwe umuhanzi hifashishwa uburyo bwa “online voting”. Hashimwa abahanzi bafatiye runini umuziki wa Nigeria no muri Afurika muri rusange. Gushyira abahanzi mu byiciro byatangiye kuya 16 Werurwe bisozwa kuya 27 Mata 2019

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CIRCLE' MICO THE BEST YAKORANYE NA B FLOW






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean claude 4 years ago
    Waw courge Mico the best





Inyarwanda BACKGROUND