RFL
Kigali

Mico The Best yasusurukije abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/03/2019 9:44
0


Umuhanzi Mico The Best yishimiwe bikomeye n’abasohoye Bauhaus Club Nyamirambo. Muri iki gitaramo yaririmbye zimwe mu ndirimbo yahereyeho, izo yakoranye n’abandi bahanzi ndetse n’izo aheruka gushyira hanze.



Mico yaririmbiye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2019 rishyira ku wa Gatandatu. Yahereye ku ndirimbo zamumenyekanishije agitangira muzika, yaririmbye indirimbo nka: ‘Akabizou’, ‘Arashotorana’, ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond n’izindi.

Mu gice cya kabiri yaririmbye indirimbo ‘Jamais’ aherutse gushyira hanze. Ni ubwa mbere aririmbye iyi ndirimbo mu ruhame kuva yashyirwa hanze ndetse yari yateguje abazasohokera Bauhaus Club Nyamirambo ko azayibaririmbira. Uyu muhanzi ubarizwa muri Kikac Musci yanaririmbye indirimbo circle (Sako) aherutse gusubiranamo na B Flow wo muri Zambia n’izindi zishimiwe n’abasohokeye muri aka kabari.

Mico The Best yataramiye abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo.

Uyu muhanzi yaririmbye anyura mu bari basohokeye muri aka kabari banamufashije kubyina zimwe mu ndirimbo ze. Yavuze ko “amaze kumenya y’uko hari abantu bishimira indirimbo ze biturije”.

Mico The Best yaririmbiye Bauhaus Club Nyamirambo hasohokeye abagize itsinda rya Just Famil baherutse gukora igitaramo cyo kwakira Croidja, hari kandi Kasirye Martin wiyise Mc Tino ndetse na Eric Senderi Nzaramba [Senderi Hit] ukunda kuhasohokera.

Mico azwi mu ndirimbo ‘Indahiro’, ‘Arabyemeye’, ‘Umutaka’, ‘Amarangamutima’, ‘Sinakwibagiwe’ yakoranye na Diamond, ‘Nyiraminani’ n’izindi nyinshi zakunzwe

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin). Mu cyumweru gishize habereye igitaramo ‘Gakondo Iwacu umuco’ cyasusurukijwe na Senderi International ndetse n’Itorero Inkesha. Itsinda rya Dream Boys,  Social Mula n'abandi bamaze gutaramira Bauhaus Bar.

Buri wa Gatandatu Dj Anitha avanga imiziki mu cyiswe 'Ladies Night'. Buri wa kabiri haba kalaoke ikorwa n'uwitwa Karole.

Bauhaus Bar ifite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi. Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0788816126.

Mico yaririmbye anyura mu bafana.

Croidja wa Just Family[U wa kabiri uhereye i bumoso], Mc Tino na Kadogo muri Seburikoko.

Mico The Best yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.

Mc Tino ntiyishwe n'icyaka.....

Abitabiriye barishimye.

Bahati wa Just Family[uwa kabiri uturutse i bumoso].

AMAFOTO: Regis Byiringiro-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND