RFL
Kigali

Mike Karangwa n’umukunzi we, Aime Uwimana, Tonzi, Dominic, Gaby Kamanzi, mu bitabiriye igitaramo cya Don Moen-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2019 12:43
0


Umuramyi Don Moen yaraye akoze igitaramo cy’amateka mu ijoro ry’iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zinyuranye bihereye ihera ijisho uyu mugabo umaze igihe kinini mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.



Don Moen yaririmbye mu gitaramo cyiswe ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’, yahuriye ku ruhimbi n’abanyarwanda barimo Israel Mbonyi, Aflewo Rwanda, Dinah Uwera, Nduwayo Columbus, Emmy R., Levixone wo muri Uganda, Timothy wo muri Kenya n’abandi.

Iki gitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’), gisozwa saa yine n’igice (22h:30’). Cyateguwe na RG-Consult inc ifatanyije na sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda.

Iki gitaramo cyitabiriwe na bamwe mu bantu b'ibyamamare mu Rwanda, icyakora ntabwo bari benshi cyane. Ab'ibyamamare bari muri iki gitaramo ni: Mike Karangwa wari kumwe n'umukunzi we, Israel Mbonyi waririmbye muri iki gitaramo, Aime Uwimana, Tonzi, Gaby Kamanzi, Dominic Ashimwe, Bishop Dr Fidele Masengo n'abandi.

AMAFOTO:

Mike Karangwa n'umukunzi we bitegura kurushinga

Miss Umunyana Shanitah yari muri iki gitaramo cyururukije imitima ya benshi

Umunyamerika Mariam

Umuhanzikazi Gaby Kamanzi na Janvier Muhoza mu gitaramo cya Don Moen

Dr Vuningoma Jacques, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inteko Nyarwanda y'Umuco n'Ururimi

Aime Uwimana na Dominic Ashimwe

Umunya-Kenya Thimothy yaririmbye muri iki gitaramo

Levixone wo muri Uganda yaririmbye muri iki gitaramo nawe.

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND