RFL
Kigali

Miley Cyrus yababajwe n’icyemezo Liam Hemsworth yafashe cyo kwaka gatanya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/08/2019 18:54
0


Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Liam Hemsworth yatse gatanya kuri Miley Cyrus bari bamaze amezi 7 barushinze. Andi makuru ahari ni uko uyu muhanzikazi ngo atabyishimiye na mba ndetse inshuti ze za hafi zivuga ko iki cyemezo cyatunguye Miley Cyrus.



Mu gihe benshi mu bari bazi iby’urukundo rwa Miley na Liam batatunguwe n’icyemezo cya Liam cyo gusaba gatanya kubera uburyo urukundo rwabo n’ubundi rwakunze kurangwa n’ibihe bitari byiza, ndetse mbere y’iyi gatanya n’ubundi byari bimaze kumenyekana ko urugo rwabo rwasenyutse. Miley Cyrus ariko ngo yatunguwe n’uyu mwanzuro, dore ko ngo atatekerezaga ko ibintu byahise birangira hagati ye n’uyu mugabo bamaze imyaka 10 bakundana mu buryo bugoranye.

Nyuma yo gutandukana kwabo, Miley Cyrus yagaragaye ari kumwe n’uwitwa Kaitlynn Carter, inshuti ye ikomeye, gusa ubu bucuti bushobora kuba bwarashibutsemo urukundo, dore ko bombi batandukanye n’abagabo babo mu bihe bya vuba. Ngo Miley Cyrus yifuzaga kwiyunga na Liam ariko nyuma y’ibi, uyu mugabo we ngo yarambiwe guhora mu ipfunwe ry’imyitwarire ya Miley.


Miley Cyrus yibereye mu bihe byiza n'umugore mugenzi we nawe watandukanye n'umugabo

Bamwe mu nshuti za Miley Cyrus bahamya ko imyaka 10 amaze akundana na Liam ari igihe kinini cyane ndetse afite byinshi bagiranye adashobora kubura kumva nk’igihembo muri uku gutandukana kwabo, dore ko bakundanye bose bakiri bato, ubwo Miley yari afite imyaka 16 gusa naho Liam afite 19. Ku rundi ruhande, bivugwa ko gutandukana kwabo bishobora kuba byaraturutse ku businzi no gukoresha ibiyobyabwenge kwa Liam Hemsworth.

Bari barasezeranye ivanguramutungo risesuye, ibi bikaba bimwe mu bishobora kuzoroshya gatanya yabo.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND