RFL
Kigali

Miley Cyrus yasutse amarira mu muhango wo kwibuka Janice Freeman asaba se kwita ku nshingano ze

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:19/03/2019 17:30
0


Freeman ni umwe mu bari bagize itsinda rya ‘The Voice’ ari naryo Cyrus yabarizwagamo ndetse bari n’inshuti magara ariko aza kwitaba Imana ibintu byababaje cyane Miley Cyrus ariko akanamushimira kuba yarabaye umwe mu bubatse ubuzima bwe.



Mu butumwa burebure Miley Cyrus yanyujije kuri Instagram ye tariki 4 Werurwe 2019 avuga kuri Freeman wapfuye afite imyaka 33, yashimangiye ko yamwigiyeho byinshi mu buzima bwe harimo gukunda abantu cyane no gusengera bose adatoranyije akemera kwigomwa no kwihara ku bwa benshi. Mu muhango wabaye ejo kuwa Mbere wananyuraga krui Facebook live, Miley Cyrus yavuze ijambo rye mbere y’uko se, Billy Ray Cyrus amufasha kuririmba ‘Amazing Grace.’

Mu ijambo rye Miley Cyrus yagize ati “Mbere y’uko turirimbira anice iyi ndirimbo, hari ibinyoma nshaka kubanza gukuraho. Sinigeze mba umutoza we, nta na rimwe, ahubwo yari uwanjye iteka. Namwigiyeho byinshi kuruta undi muntu wese naba naragize amahirwe yo kuba mu cyumba kimwe nawe. Si ku ijwi gusa, Ngomba kuba naramukuyeho amasomo mesnhi kurenza ayo namukuyeho, ariko yanyigishije ibyo nzi byose ku rukundo.”

Miley Cyrus


Miley Cyrus avuga ko yigiye byinshi kuri Freeman

Miley Cyrus kandi yavuze ko yateguye kuzamuhimbira indirimbo ariko ashenguwe cyane n’agahinda ko kumubura ati “Nari narateganyije kuzamuhimbira indirimbo, ariko kumubura ubwabyo birankomereye cyane.” Mbere y’uko asuka amarura yavuze ko se akwiye kumufasha, “Ubu Papa agiye kumfasha kwita kuri ibi mu mwanya wanjye. Ariko nzahora iteka ndi umuvandimwe wawe, ndi hano ku bwawe, ndi hano ku bw’umuryango wawe, kandi Janice nzagukumbura iteka kuruta uko naba narigeze kubivuga. Ibindi Papa agiye kubinkorera.”

Cyrus washenguwe n’ikiniga agasuka amarira, yakomeje guhagarara imber ku rubyiniro maze se atangira kuririmba maze nyuma yo kwikomeza afasha se basoza indirimbo ameze neza. Mbere yo kuva ku rubyiniro yarongeye aravuga ati “Warakoze kutwemerera kuba bamwe mu bagize umuryango wawe kandi warakoze Janice kunyemerera kuba inshuti yawe…Byari iby’agaciro.”

Nyuma y’amarira menshi no kuririmba ‘Amazing Grace’ se wa Miley Cyrus wanamufashije kuririmba nawe yavuze ijambo kuri Janice rito ati “Warakoze muvandimwe Janice…Nanjye nakwigiyeho byinshi.” Mu bigararaga urupfu rwa Janice Freeman rwashenguye cyane Miley Cyrus n’umuryango we.

Mu butumwa bwa Miley Cyrus yanyujije kui Instagram ye nyuma y’iminsi 2 Janice yitabye Imana, yagaragaje agahinda kenshi yatewe no kumubura. Cyrus yafashije cyane Freeman Janice n’umuryango we mu bijyanye n’ubushobozi bw’amafarabga aho babaga bayakenye. Cyrus yashyize ifoto kuri Instagram ayiherekeresha aya magambo ati “Ndagukumbuye cyane birababaza, aho ndi hose, kenshi cyane, agahinda n’umubabaro byinshi nibyo bindanga kandi nta wabasha kubibona kubera inseko wantoje guhorana. Ndi kugerageza kwishimira kubaho kwawe ariko byananiye kuba udahari biri kunshengura…Bwa butumwa najyaga nakira umbwira ko uri kunsengera, ukuntu wajyaga wigomwa kubera abandi kandi ukabona ibyiza muri byose, hari ibyiza tubona twatakaje byinshi….”

Janice Freeman na Miley Cyrus


Abinyujije kuri Instagram ye, Cyrus yagaraje agahinda yasigiwe no kubura Janice

Ni agahinda kadasubirwamo kuri Miley Cyrus n’abo mu muryango w’inshuti ye y’akadasohoka, umuvandimwe we w’umwihariko Freeman Janice.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND