RFL
Kigali

Miliyoni 3 zishobora gutuma Nihoreho Arsene asohoka muri Rayon Sports atayikiniye agasubira i Burundi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/08/2020 10:04
0


Ikipe ya Olympic Star y’i Burundi yamaze kumenyesha Rayon Sports ko nitishyura amafaranga yasigayemo igura rutahizamu Nihoreho Arsene mu gihe cya vuba, ko izafata umwanzuro wo kumwisubiza kuko shampiyona y’u Burundi yegereje.



Olympic Star irishyuza Rayon sports miliyoni eshatu zasigaye igura rutahizamu Nihoreho Arsene wasoje shampiyona y’u Burundi mu mwaka ushize ari mu bakinnyi batatu batsinze ibitego byinshi kurusha abandi.

Olympic Star yamaze gutanga Nihoreho Arsene ku rutonde rw’abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/20 usigaje igihe gito ngo utangire mu gihugu cy’u Burundi.

Arsène w’imyaka 20 y’amavuko, yasinyiye Rayon Sports tariki ya 29 Kamena 2020, amasezerano y’imyaka ibiri, atanzweho Miliyoni 10 z’amanyarwanda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe bubinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko Olympic Star yahaye Rayonn Sports igihe gito cyo kuba yamaze kwishyura miliyoni 3 zasigaye kuko nikomeza kuzarira no gutinda, uyu mukinnyi atazayerekezamo ahubwo azaguma mu Burundi.

Nihoreho Arsene yasoje shampiyona ari ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri ‘Primus League’ aho yasoje afite ibitego 17.

Arsène yanyuze mu makipe atandukanyearimo Rukinzo FC yafashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ahita abengukwa na Olympic star y’iwabo, yakiniye kuri uyu mwaka w’imikino urangiye 2019-2020, ahava yerekeza muri Rayon Sports yo mu Rwanda.

Arsene ashobora kudakinira Rayon Sports akaguma muri Olympic Star





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND