RFL
Kigali

Min. Mukeshimana yemereye ubufasha Miss Meghan mu mushinga wo gushyira urubyiruko mu buhinzi buteye imbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2019 8:12
1


Nyampinga w’u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yamurikiye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Geraldine Mukeshimana umushinga we wo gushyira urubyiruko mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihanganira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato mu buhinzi.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019.

Ku rukuta rwa instagram rw'abategura irushanwa rya Miss Rwanda, bavuze ko Miss Nimwiza Meghan yasobanuriye birambuye Geraldine Mukeshimana ibijyanye n’umushinga wo gutuma urubyiruko rugira uruhare mu buhinzi buteye, anamusaba kumutera inkunga mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga yiyemeje gukora.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Geraldine Mukeshimana  yemereye Miss Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko ko binyuze muri Minisiteri ayobora (MINAGRI) bazamutera inkunga mu gushyira mu bikorwa umushinga yatanze ubwo yiyamamarizaga kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Min.Mukeshimana yemereye Miss Nimwiza Meghan kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

Nimwiza Meghan niwe Nyampinga w’u Rwanda 2019, yatowe mu ijoro ryo ku wa Gatandatutariki 26 Mutarama 2019 mu birori byabereye muri Intare Conference Arena ahigitse abakobwa 20 bari bahataniye ikamba.

Miss Meghan niwe uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga w’isi 2019 rizabera muri Thailand.

Mu gihe amaranye ikamba, Miss Meghan yitabiriye ibikorwa birimo Tour du Rwanda 2019, yateye ingabo mu bitugu Miss Iradukunda Elsa mu gikorwa cyo kuvuza abafite indwara y’amaso, yanaganirije bamwe mu banyeshuri b’abakobwa mu bigo n'ibindi.

Miss Nimwiza Meghan yasobanuriye birambuye Min.Mukeshima ibyerekeye umushinga we.



AMAFOTO: Twitter@MINAGRI/Rwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mujyanama5 years ago
    Meghan jya wibuka ibikuranga ndavuga ikamba cgwa cya gitambaro kigaragaza igihe wabereye miss. Ntabwo umuntu yamenya uwuriwe rwose. Big up our Miss





Inyarwanda BACKGROUND