RFL
Kigali

Minisitiri Nyirasafari yijeje ko Leta izakomeza gushyigikira iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ ku bw’uruhare bw’ubuhanzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2019 12:30
0


Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yatangaje ko Leta y’u Rwanda, yiteguye gukomeza gufasha mu iterambere ry’iserukiramuco rya Ubumuntu’ ku bw’uruhare rutaziguye ubuhanzi bwagize nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.



Minisitiri Nyirasafari niwe watangije ku mugaragaro iserukiramuco rya ‘Ubumuntu’ mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 12 Nyakanga 2019.

Ni mu gitaramo ‘Ikaze Night Party’ gitegurwa hagamijwe kugira ngo hakusanyirizwemo amafaranga yifashishwa gutegura iserukiramuco ‘Ubumuntu’, cyane ko kwinjira biba ari Ubuntu.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya Gatanu rihurije hamwe ibihugu 16.

Hope Azeda Umuyobozi wa Mashirika na Ubumuntu Arts Festival avuga ko muri uyu mwaka w’2019, bazibanda ku ruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka yenyegeza urwango n’ivangura ndetse no kwimakaza ibiganiro byo kubwizanya ukuri mu bantu.

Nyirasafari Esperance wari umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yatangaje ko biteye ishema kuba mu Rwanda habera iserukiramuco rihuriza hamwe abantu mu ngeri zitandukanye, avuga ko ari igikorwa kingirakamaro

Ashingiye ku ntero y'iserukiramuco ‘ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho’, yashimye abategura iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rimaze guhuriza i Kigali ibihugu bisaga 50, avuga ko ryitsa cyane ku bibazo byugarije ubumuntu na sosiyete muri rusange.

Yisunze kandi insanganyamatsiko igira iti ‘Iyo inkuta zivuyeho, ukuri kujya ahabona’, yifashishijwe muri uyu mwaka, yavuze ko bitanga ishusho y’uko ubuhanzi bushobora gufasha mu gukemura amakimbirane n’ibindi byugarije sosiyete, ubumuntu bukaganza mu bantu.

Yijeje ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira ‘Ubumuntu’ ndetse n’abahanzi, kuko ubuhanzi bwafashije mu rugamba rw’ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Ndashaka kubabwira ko u Rwanda ruzakomeza kubashyigikira. Gushyigikira abahanzi, ndetse na navuga ko ubuhanzi bwagize uruhare rutaziguye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane mu bwiyunge no komora ibikomere.”

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko Leta y'u Rwanda izakomeza gufasha mu iterambere ry'iserukiramuco rya 'Ubumuntu'

Nyirasafari avuga ko ubuhanzi bukwiye no gukomeza kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere rw’igihugu.

Yashimye abateye inkunga iri serukiramuco rya ‘Ubumuntu’ barimo Skol binyuze muri  ‘Virunga’ , Ambasade ya Amerika n’abandi bagize uruhare rukomeye.

Abazitabira iri serukiramuco ‘Ubumuntu’ bazasangizwa ibiganiro bitandukanye byateguwe bizahuzwa no gusangira ibitekerezo n’inkuru z’ukuri zishingiye ku buhamya bw’abantu batandukanye.

Ibyo byose bizagaragaza ingaruka imipaka yaba igaragara n’itagaragara igira ku bumwe bw’abantu.

Iri serukiramuco ritangira kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, risozwe kuya 14 Nyakanga 2019, rizajya ribera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi aho kwinjira ari Ubuntu.

Lilian Mbabazi yaririmbye mu gitaramo 'Ikaze Night Party'

Itorero Urukerereza ryigaragaje muri iki gitaramo


KANDA HANO UKO MASHIRIKA YITWAYE MU GITARAMO 'IKAZE NIGHT PARTY'

KANDA HANO UREBE UKO LILIAN MBABAZI YITWAYE MU GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND