Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje uko Perezida Paul Kagame yabaye hafi Urubyiruko rw’Abakorerabushake bizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize bakora ibikorwa byazanye impinduka mu gihugu, abasaba gukomeza kuzirikana ubutumwa yabahaye ubwo yabasuraga.
Yabitangaje
kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 y’ibikorwa
byivugira byakozwe n’urubyiruko rw’Abakorerabushake, mu muhango wabereye mu
nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.
Iri huriro
ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha ryashinzwe mu
mwaka wa 2013, rimaze kugira abanyamuryango bagera kuri miliyoni 1.9 mu gihugu
hose, bakora ibikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo kubaka no gusana amazu
y’imiryango itishoboye, imihanda, uturima tw’igikoni, gutera ibiti no gutera
inkunga mu bindi bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage.
Mu rugendo
rw’imyaka 10 ishize basabwa gukomeza guhanga udushya, guhuza ibikorwa,
ubufatanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’izindi nzego, guhana amakuru
n’itumanaho nk’igisubizo cy’ibibazo bibangamira abaturage.
Guverinoma
ivuga ko iyi sabukuru y’imyaka 10 ishize yaranzwe n’ibikorwa bikomeye byakozwe
n’urubyiruko, kandi babaye ku isonga mu kuzana impinduka.
Mu butumwa
bwo kuri X, Guverinoma yagize ati “Turizihiza imyaka icumi y'ibikorwa bimaze kugerwaho
n'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Rwanda.”
“Urubyiruko
rw'u Rwanda rwabaye ku isonga mu kuzana impinduka nziza mu Gihugu, uhereye ku
kubungabunga ibidukikije no gushishikariza abaturage kwitabira gahunda za
Leta. Fatanya natwe!
Mu ijambo
rye, Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko urubyiruko rw’abakorerabushake
bishimira ibyo babashije gukora bibwirije, ibyo bafatanyije n’inzego za Leta
cyangwa abikorera biba bisanzwe kuri gahunda cyangwa ibyo bwakoze babitewe
n’Isi.
Utumatwishima
yavuze ko mu myaka 10 ishize, Isi yatunguwe n’icyorezo cya Covid-19, kandi
habaye n’ibiza byasenyeye abantu, bitwara n’ubuzima bw’abantu, ariko ko
urubyiruko rw’abakorerabushake, bagaragaje umuhate mu guhashya iki cyorezo
ndetse n’ingaruka z’ibiza.
Ati “Mu
myaka 10 ishize, Isi yaradutunguye ubwo yaterwaga n’icyorezo cya Covid-19, ubwo
twabonaga ibiza bisenya bigatwara n’ubuzima bw’abantu: Muri ibi bizazane
byombi, turishimira cyane uruhare rw’aba-Youth Volunteers mu bikorwa
by’ubwitange mwagize mwaba mukoresheje imbaraga z’umubiri cyangwa iz’ubumenyi.”
“Nko muri
Covid-19 byonyine, uko mwashyiraga abantu ku murongo muri za Gare, uko
mwigishaga abaturage kwirinda, abakoraga muri command posts zitandukanye, izo
ku murenge ndetse n’iyo ku rwego rw’igihugu twerekanye ko duhari, urubyiruko
rw’u Rwanda rurahari, ruri hamwe, kandi twumva neza icyo igihugu kidushakaho.”
Utumatwishima
yavuze ko ibyo urubyiruko rwakoraga byashimwe na Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika. Ati “Hari abaririmbyi babiri b’urubyiruko baherutse guhanga
indirimbo bavuga bati: Umusaza niwe Papa w’urubyiruko, nibyo koko: Muri Covid-19,
abayobozi benshi mu bihugu byo hanze barihishaga ngo batandura kandi
birumvikana.”
Akomeza ati
“Perezida wacu we, tariki ya 12-04-2020, ibyumweru 3 gusa Covid-19 yadutse,
yasuye abakoraga muri ‘command post’ ya Covid-19, aho 90% by’abakoragamo bari
urubyiruko rutandukanye. Urubyiruko b’inzego z’umutekano, abize ubuvuzi,
abastagiaires, abanyamakuru, aba Youth volunteers benshi ….”
Utumatwishima
yabwiye urubyiruko ko inzozi za buri wese ari ugukora akazi agashimwa na ‘Boss’,
bityo bakwiye gukora bubakira ku ijambo babwiwe na Perezida Kagame ubwo yabasuraga.
Ati “Rubyiruko
rw’u Rwanda, inzozi za buri muntu wese, mu byo akora byose ni ukugira umugisha,
ugakora umurimo, mu gihe waba ukiwurimo ukumva ijwi rya Boss ati: “Ndi hano ngo
ngushimire umuhati n’umurava ukorana aka kazi,….ubwitange bwawe buntera
ishema”. Twese, duharanire ko iri jambo yatubwiye muri Covid-19 rizakomeza
guherekeza imirimo yacu ya buri munsi.”
Utumatwishima yanibukije urubyiruko ko Perezida Kagame ubwo yari mu gitaramo cya Kendrick Lamar, ku wa 6 Ukuboza 2023 yashimye cyane uruhare rw’abajyanama b’ubuzima.
Icyo gihe
mu ijambo Perezid Kagame yavuze, yagize ati “Mu byo Abanyafrika dushobora
kwigezaho, harimo gukorera hamwe tukageza ubuzima bwiza ku baturage bacu, ati
ndifuza kugenera uyu mwanya w’ingenzi abajyanama b’ubuzima batuma tugira
ubuzima bwiza”.
Yanabwiye
urubyiruko ko Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo gutangiza icyiciro
cy’abajyanama b’ubuzima bakiri urubyiruko kandi bazajya bahabwa’ transport’.
Mu nama Mpuzamahanga
ya Cop29 yiga ku bidukikije izabera muri Azerbaijan, bazerekana uruhare
rw’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Rwanda mu gutera ibiti, gusukura
imihanda, no gutunganya hafi y’imigezi. Ni ku bufatanye na Unicef- Rwanda n’umuryango
mpuzamahanga witwa Generation unlimited.
Urubyiruko
rw’abakorerabushake bafite umukoro wo urwanya imirire mibi mu bana, gusubiza
abana ku mashuri, kurwanya isuri, gukangurira urubyiruko ndetse n’abandi
baturage kwitabira gahunda za Leta, gukanguria abaturage isuku n’isukura,
kurwanya indwara zitandura binyuze mu bikorwa bya siporo, gufasha Rwanda
Revenue kuzamura imisoro no gukumira ibyaha. Imibare y’ibyagezweho ni myinshi
kandi ni myiza. Turabibashimiye, mukomereze aho kandi tubyongere.
Utumatwishima
ati “Mu by’ukuri, kugira uruhare mu bikorwa by’ubukorerabushake ni inshingano
yacu twese mu kwishakira ibisubizo tutarindiriye ak’imuhana kaza imvura ihise
nk’uko tubitozwa buri munsi. Ni umurage dukomora ku Nkotanyi. Bari bato,
biyemeza kujya ku rugamba rwo gusubiza Agaciro uru Rwanda bayobowe na Perezida
wacu H.E Paul Kagame.”
Akomeza ati
“Ubundi
nta kibazo na kimwe, nta ntambara n’imwe yadutera ubwoba tugifite Inkotanyi, dufite
Umutoza w’ikirenga kandi dufite imbaraga na ‘courage’ zanyu mwese Youth
Volunteers.”
Ubukorerabushake ‘si imbaramukoro’ ahubwo ni ‘umuhamagaro’
Umuco w’Ubukorerabushake
wabanje gukoreshwa cyane mu bigo bikora imirimo itandukanye, aho batangaga
imirimo ku bantu bashaka kwiyongerera ubunararibonye. Ni ibintu byafashije
benshi cyane kwiyungura ubumenyi, ndetse bamwe nyuma y’aho abonye imirimo inyuranye.
Umuco
w’ubukorerabushake wabanje kuba mu bigo bikora imirimo itandukanye byakoreshaga
abantu bize ibintu runaka bashaka kwiyongerera ubunararibonye.
Mu 2020
ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda, nibwo imbaraga z’abakorerabushake
zigaragaje cyane, ubwo bafashaga inzego za Leta mu kubahiriza amabwiriza mu
rwego rwo kwirinda iki cyorezo. Kuva mu 2013, abarenga miliyoni 1,9 bagize
uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu.
Minisitiri
Utumatwishima yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake bagaragaje umusanzu wabo
mu guhashya icyorezo cya Covid-19; agaragaza ko Perezida Kagame yashimye ibikorwa by'abo
Abagera
kuri 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ibikorwa
byarwo bitangijwe
Kuva mu 2013, abarenga miliyoni 1,7 bagize uruhare rukomeye mu bikorwa biteza imbere Igihugu
Kanda hano urebe amafoto yaranze kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'urubyiruko rw'abakorerabushake
AMAFOTO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO