RFL
Kigali

Minisitiri w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance ari muri Burkina Faso aho yitabiriye iserukiramuco rya FESPACO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/02/2019 11:35
0


Ku wa 23 Gashyantare 2019 ni bwo hafunguwe ku mugaragaro iserukiramuco rikomeye muri Afurika rizwi nka FESPACO (Festival Panafricain du Cinéma et de la télévision de Ouagadougou, FESPACO) riri ribera muri Burkina Faso. Ku munsi wa kabiri waryo ariwo ku wa 24 Gashyantare 2019 habayeho ijoro ryo gutarama ku byamamare byaryitabiriye.



Ku munsi wa gatatu w’iri serukiramuco ni bwo Minisitiri w’Umuco na Siporo Madamu Nyirasafari Esperance nawe yerekeje muri Burkina Faso ahari kubera iri serukiramuco rya filime rikomeye muri Afurika. Yasanze abanyarwanda ba mbere batangiye gucakira ibihembo barimo Mani Martin wari waraye abonye igihembo cy’umusore wambaye neza mu ijoro ryahuje ibyamamare byitabiriye FESPACO.

Usibye Mani Martin wahawe iki gihembo ariko ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco u Rwanda narwo rwashimiwe kwitabira iri serukiramuco ndetse hanerekanwa filime “The Mercy of the jungle" y’umunyarwanda Joel Karekezi imwe muri filime 3 z’abanyarwanda zihatana muri iri serukiramuco. Itorero Urukerereza na bo bataramiye abantu ubwo iri serukiramuco ryafungurwaga ku mugaragaro.

U Rwanda ruhagarariwe n’itsinda ry’abantu benshi cyane biganjemo ababyinnyi b’itorero Urukerereza, abahanzi banyuranye ndetse n'abagiye bahagarariye iyi kipe. Kuri ubu hamaze kwiyongeraho Minisitiri w’Umuco na Siporo wamaze kugera muri Burkina Faso aho yitabiriye FESPACO nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda.com abihamya ndetse kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 ari butange ikiganiro ku bitabiriye iri serukiramuco rikomeye muri Afurika.

FESPACO irahatanamo filime eshatu z’abanyarwanda zirimo “The Mercy of the jungle",  "Icyasha" ya Dusabejambo Clementine, na “Inanga" (Inanga, guardians of tradition) ya Jean Claude Uwiringiyimana. Twibukiranye ko iri serukiramuco ryatangiye tariki 23 Gashyantare 2019 rizasozwa tariki 2 Werurwe 2019.

Fespaco
Fespaco
Fespaco

Muri Burkina Faso ubwo hafungurwaga ku mugaragaro iri serukiramuco abanyamahanga wasangaga bafitiye amatsiko u Rwanda...

Fespaco

Fespaco, Mani Martin na Miss Shanel batambukanye ku itapi itukura

Fespaco
Fespaco

Mani Martin yahembwe nk'umusore wari uberewe muri uyu mugoroba

Miss Shanel
Fespaco

Miss Shanel yataramiye abitabiriye uyu mugoroba

Fespaco

U Rwanda rwashimiwe kwitabira iri serukiramuco...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND