RFL
Kigali

Misiri: Knowless yasusurukije abitabiriye inama nyafurika ku bukungu-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2019 18:47
1


Umuhanzikazi Butera Knowless yatanze ibyishimo ku bitabiriye inama nyafurika ku bukungu [African Economic Conference] yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [African Devolpment Bank (AfDB)].



Knowless uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Blessed’ ari mu Misiri kuva mu rucyerera rwo kuwa 01 Ukuboza 2019. Iyi nama iri kubera mu Misiri mu Mujyi wa Sharm El-Sheikh, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza izasozwa kuwa 04 Ukuboza 2019.

Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2019, Butera Knowless yanditse kuri konti ya instagram, amenyesha abafana be ko yamaze gusuzuma ibyuma yiteguye gutanga ibyishimo mu nama iri kubera mu Misiri.

Producer Ishimwe Karake Clement uri kumwe na Knowless, yabwiye INYARWANDA ko Knowless yatanze ibyishimo mu musangiro w’abitabiriye iyi nama kandi ko bishimye. Ati “Byagenze neza, abayobozi twaririmbiye bishimye cyane.”

Iyi nama Knowless yaririmbyemo yitabiriwe n’aba Minisitiri b’ibihugu bitandukanye, abayobozi bakuru ba Banki Itsura Amajyambera y’Afurika, abacuruzi bakomeye n’abandi.

Knowless yaririmbye indirimbo nka ‘Blessed’, ‘Day to day’ ‘Ujya unkumbura’, ‘Ko Nashize’, ‘Tulia’, ‘Peke Yangu’ nizindi.

Kuva mu mwaka wa 2006 abitabiriye iyi nama baganiriye kandi bungurana ubumenyi ku bibazo bitandukanye umugabane wa Afurika ugihura nabyo.

Muri uyu mwaka wa 2019 iyi nama izamara iminsi itatu yahawe insanganyamatsiko igira ati “Akazi, kwihangira imirimo no kwiyubakamo ubushobozi ku rubyiruko rwa Afurika.”

Knowless mu bihe bitandukanye yashyize hanze indirimbo zikunzwe nka ‘Inshuro 100’, ‘Yuda’, ‘Urugero’, ‘Konashize’, ‘Ujya unkumbura’ n’izindi. Yaririmbye mu bitaramo bikomeye mu Rwanda no mu mahanga.

Knowless yatanze ibyishimo mu nama nyafurika y'ubukungu yaririmbyemo mu Misiri

Iyi nama Knowless yaririmbyemo ihuje abantu mu ngeri zitandukanye


AMAFOTO: Dric Ent





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irembere Janety4 years ago
    Ni ukuri Knowles's yakoze neza kdi twizeyeko iyo nama ibyigiwemo bizatugirirakamaro natwe urubyiruko tubone uko twitezimbere.yarakoze kujya Kibasusurutsa abereye u Rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND