RFL
Kigali

Miss Akiwacu Colombe mu mutambagiro wibukije abantu kudakorakora mu misatsi y’abakobwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2019 10:50
2


Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yagaragaye mu bakobwa bitabiriye umutambagiro wiswe ‘Do not touch my hair’ wanyujijwemo ubutumwa bwo kubwira abantu ko kuba umukobwa atunze umusatsi mwinshi mwiza ku mutwe ukaraze bidatanga uburenganzira bwo kuwukoramo uko wishakiye.



Uyu mutambangiro wiswe ‘Do not touch my hair’ wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa mu Mujyi wa Paris kuri uyu wa 15 Kamena 2019. Miss Akiwacu Colombe yatangarije INYARWANDA ko yishimiye kuba umwe mu bakobwa bagaragaje ko bashaka impinduka ku mahitamo bakoze yo gutunga imisatsi myinshi isandaguje ku mutwe.

Yavuze ko uyu mutambagiro bakoze wateguwe bashaka gukora ubukangurambaga. Yavuze ati “Kwibutsa abantu ko kugira imisati yacu myinshi myiza y’amabara atandukanye bitabaha uburenganzira bwo kudukora mu misatsi uko bishakiye.”

Aba bakobwa bakoze umutambagiro bahamagarira benshi kubana nabo mu bukangurambaga batangiye bwo kubuza abantu kubakora mu misatsi myinshi kandi myiza uko bishakiye. Bagaragaye ku murongo umwe bambaye imipira yanditseho amagambo ngo ‘Do not touch my hair’ bisobanuye 'ntukore mu musatsi wanjye'.

Abakobwa bakoreye uyu mutambagiro mu muhanda

Abakobwa bari bafite ku mutwe imisatsi myinshi y’ibara ry’ubururu, ibara ry’umweru, ibara ry’umutuku, ibara rya shokora n’andi. Bose bari bambaye inkweto ndende zabafashaga gutambuka imbere y’amaduka manini no mu mihanda migari yarimo abanyamaguru n’ibinyabiziga.

Mu mafoto yasakajwe aba bakobwa bagaragaza akanyamuneza k’umutambagiro bakoze. Bafashwe amafoto n’amashusho n’itangazamakuru ryari ryabukereye.Murielle Kabile wateguye iki gikorwa, yabwiye itangazamakuru ko byaturutse ku buhamya bwa benshi bavuze ko babangamirwa bikomeye na benshi bakora mu misatsi yabo.

Avuga ko yatekereje gutegura uyu mutambagiro kugira ngo yifatanye na benshi bahura n’iki kibazo ndetse hagire n’abafunguka bavuga ibyababayeho.Yavuze ko abantu bakwiye kumva kandi bakubaha abakobwa batunze imisatsi myinshi myiza ku mutwe. Kuri we ngo yakoze amateka, azibukwa. Ati “Nahoze nshaka kubikora none ndabikoze! Ndi umunyabigwi uharanira impinduka.”

Miss Akiwacu Colombe mu bukangurambaga bwiswe 'Do not touch my hair'

Aba bakobwa bumvikanishije ko kuba umukobwa afite umusatsi mwinshi ku mutwe bidatanga uburenganzira bwo kuwukoramo uko wishakiye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barabona philemon4 years ago
    Bakobwa beza mufite agaciro imisatsi yanyu nibayireke kuko igaragaza ubwizabwanyu byumwihariko abanyarwanda kazi umusatsi wabo wa karemono bose barawemera kuwukoramo mwagwamiswinanyirawo.
  • Claudi4 years ago
    Kabaye akazungu wallah





Inyarwanda BACKGROUND