RFL
Kigali

Miss Career Africa: Umugandekazi yiyerekanye yikinze ‘umudeli’ yakoze mu binyamakuru-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/12/2019 15:46
0


Irushanwa rya Miss Career Africa 2019 rigeze ahashyushye! Abakobwa bahataniye iri kamba batangiye kugaragaza udushya buri wese ashaka icyanyura Akanama Nkemurampaka kagizwe n’abantu umunani.



Umukobwa witwa Baluubu Jaliyah wo mu gihugu cya Uganda, yatunguranye mu cyiciro cyo kwerekana impano ‘Talent show’ aserukana ‘umudeli’ yahanze udoze mu binyamakuru bitandukanye byo ku Isi.

Baluubu Jaliyah ni umwe mu bakobwa 15 babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Career Africa 2019 mu birori bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019.

We na bagenzi be bamaze iminsi itatu mu mwiherero kuri ‘Seeds of Peace’ ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Uyu mukobwa afite nimero 28 mu irushanwa rya Miss Career Africa 2019. Mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 12 Ukuboza 2019 we na bagenzi be berekanye impano zitandukanye bafite binyura benshi bitabiriye uyu muhango.

Hari abahisemo kuririmba basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, kuvuga imivugo, gutera urwenya, gusenga n’ibindi. Baluubu yabanje kureba uko bagenzi biyerekana yari yambaye ikanzu ndende y’ibara ry’umukara igaragaza amatako n’inkweto ndende.

Umukobwa ufite nimero 28 amaze kwerekana impano ye, Baluubu yasohotse hanze ajyana na mugenzi we Elysee agaruka yambaye umuderi yakoze mu binyamakuru bitandukanye.

Uyu muderi wagaragazaga mu bitugu, amatako ku gice cy’amabere yashyizeho imitako agenda afashe n’amaboko ku buryo utarabukwa.

Yanyuze imbere y’abakobwa bagenzi be n’umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka akomerwa amashyi. Ahawe ijambo yavuze ko asanzwe ari ahanga imideli kandi yifuza kubigira umwuga.

Uyu mukobwa yavuze ko umuderi we yawukoze agira ngo yerekane ko Afurika ikungahaye kuri byinshi byatuma uyu mugabane wigira aho gutegereza ak’imuhana. Baluubu Jaliyah wo muri Uganda, yabwiye INYARWANDA ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda kandi ko yishimiye uko yakiriwe.

Ati “Banyakiriye neza, nabikunze.” Yavuze ko asanzwe ari umunyamideli ubikora by’umwuga kandi ko kwitabira Miss Career Africa abibona nk’amahirwe adasanzwe kuri we yo gufasha abandi bakobwa kwitinyuka.

Baluubu n'uko yaserutse yambaye imbere y'abandi bakobwa berekanaga impano bafite

Bamwe mu bakobwa batunguwe n'uburyo Baluubu wo muri Uganda yiyerekanye

Intambuko ye, n'uburyo yaserukanye 'umuderi' udoze mu binyamukuru byasabaga kumuhozaho ijisho

Yizihiwe......

Ageze hanze yafashe ifoto y'urwibutso amabere akingirijeho ibinyamakuru

Uyu mukobwa yavuze ko asanzwe ari umunyamideli ushaka kubikora by'umwuga

Dr Mercy Ngunjiri umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka k'irushanwa rya Miss Career Africa

Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: Murindabigwi Eric Ivan-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND