RFL
Kigali

Miss Colombe azitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/09/2019 11:40
0


Akiwacu Colombe Nyampinga w’u Rwanda 2014, yanditse ateguza ko azaba ari umwe mu bazitabira umunsi wa nyuma w’irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 uzabera muri Kigali Serena Hotel ku wa 08 Nzeli 2019.



Mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Instagram, kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeli 2019, Akiwacu yavuze ko atewe ishema no kuba yarahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2016 ryabereye muri Poland. Avuga ko yabashije kwegukana umwanya wa 17 mu bakobwa 84 bari bahataniye ikamba.

Yakomeje avuga ko yishimiye gutangaza ko azaba ari mu birori bizambikirwamo ikamba umukobwa uzegukana irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019. Ati “Uyu munsi mfite ibyishimo byo gutangaza ko nzaba ndi mu birori bya Miss Supranational Rwanda 2019 bizaba kuwa Gatandatu tariki 08 Nzeli 2019. Ntimuzabure.”

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko Akiwacu Colombe ashobora kuzaba ari umwe mu bazaba bagize Akanama Nkemurampaka kazahitamo umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 agahabwa inshingano zo guserukira u Rwanda muri Poland mu Ukuboza 2019.

Akiwacu Colombe yabaye Nyampinga w'u Rwanda 2014

Kugeza ubu hamaze gutoranywa abakobwa 15 bajya mu mwiherero (Boot camp) kuri uyu wa 03 Nzeri 2019. Batoranyijwe n’Akanama Nkemurampaka kari kagizwe na Sunday Justin [Umujyanama wa Miss Josiane], Mucyo Christelle [Umukozi muri Kompanyi KS Ltd], Simbi Sabrina waserukiye u Rwanda muri Miss Supranational Rwanda 2012 na Danny Kwizera [Umuyobozi wa Uno Fashion].

Abakobwa batoranyijwe ni: Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette,  Gihozo Alda na Umwali Sandrine [Niwe wa Mbere mu majwi], Umufite Anipha afite amanota 70,127%; Igiraneza Ndekwe Paulette n'amajwi 70%, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah 79,5%,  Umutoniwase Anastasie 81, 75%, Umulisa Divine 79, 75%, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace na Umwali Bella.

Boot camp’ izabera La Palice Nyandungu, guhera  kuya 03 Nzeri isozwe kuya 08 Nzeri. Abakobwa bose bazataha ku wa 09 Nzeli 2019.

Kwinjira mu muhango wo guhitamo umukobwa uzambikwa ni amafaranga 10 000 Frw mu myanya isanzwe. Mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni 15 000 Frw. Ni mu gihe ku meza y’abantu umunani ari 150 000 Frw.  

U Rwanda rwinjiye mu bihugu bisaga 80 byitabira Miss Supranational mu 2011. Uwamahoro Yvonne ni we waserukiye bwa mbere u Rwanda.

Mu 2012 haserutse Kubwimana Simbi, 2013 hajyayo Miss Mutesi Aurore Kayibanda, 2014 Umwali Neema Larissa, 2015 Gisa Sonia, 2016 Miss Akiwacu Colome, 2017 Ingabire Habiba, 2018 Uwase Clementine [Tina], 2019 arategerejwe…

Miss Akiwacu Colombe yavuze ko yishimiye kuba yaraserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational

Miss Akiwacu Colombe yemeje kwitabira umunsi wa nyuma w'irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND