RFL
Kigali

Miss Erica amaze iminsi yivuriza muri Uganda aho yari arwariye bikomeye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/01/2019 16:53
1


Miss Erica ni ni umuhanzikazi w'Umurundi ukorera muzika ye mu Rwanda, uyu mukobwa umaze kuba icyamamare mu Burundi, uyu mukobwa mu minsi ishize yafashwe n'uburwayi bukomeye aho kuri ubu ari kwivuriza mu gihugu cya Uganda gusa magingo aya akaba ari gutora agatege nyuma y'igihe kinini yivuza.



Mu ntangiriro za Mutarama 2019 nibwo Miss Erica yafashwe n'ikibyimba mu nda nyuma aza kujya muri Uganda kwivuza tariki 9 Mutarama 2019, aha yagiye kwivurizayo kuko yasanze kumuvura mu Rwanda bidahendutse. uyu mukobwa kuri ubu ari kubarizwa i Kampala aho icyakora yatangiye koroherwa nkuko yabitangarije Inyarwanda.com.

Mu kiganiro yaduhaye Miss Erica yagize ati" Narwaye ikibyimba mu nda nari nkeneye kwivuza neza kandi bitampenze niyo mpamvu nahisemo kujya kwivuriza i Kampala." Uyu muhanzikazi yabwiye umunyamakuru wacu ko ubu yatangiye koroherwa kandi ari kumera neza akaba yitegura kugaruka mu Rwanda aho agomba gukomeza ibikorwa bya muzika ye.

Miss Erica

Miss Erica...

Miss Erica ni umwe mubahanzikazi bakomeye mu gihugu cy'Uburundi gusa akaba akorera umuziki we mu Rwanda. aha Miss Erica abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Kiwundo Entertainment iyi ikaba imwe mu nzu zifasha abahanzi banyuranye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO MON AMOUR MISS ERICA AHERUKAGUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean 5 years ago
    Urware ubukira kdi courage





Inyarwanda BACKGROUND