RFL
Kigali

Miss Guelda, Jules Sentore, Dj Pius na Yemba Voice baririmbye mu birori byo guhitamo uwegukanye irushanwa ‘I am the future’-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2018 7:35
0


Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018, nibwo hasojwe irushanwa ryari rihuje abanyempano mu muziki ‘I am the future’. Ni irushanwa ryegukanwe n’umukobwa witwa Gusenga M.France aho abahanzi nka Jules Sentore, Miss Shimwa Guelda, Dj Pius ndetse na Yemba Voice baririmbye muri ibi birori.



Umukobwa witwa Gusenga M.France yegukanye irushanwa ‘I am the future’ ahigitse abandi banyempano mu muziki umunani bari bahataniye Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Yakurikiwe na Mugisha Lionel waje ku mwanya wa kabiri ahabwa Miliyoni 7 Rwf. Jules Sentore, Miss Shimwa Guelda, Dj Pius ndetse na Yemba Voice bari abashyitsi nk’abandi bitabiriye umuhango watangarijwemo uwegukanye irushanwa.

Ubwo akanama nkemurampaka k’iri rushanwa kajya guteranya amanota bashakisha uwegukana irushanwa ‘I am the future’, Friday James wari umusangiza w’amagambo yasabye abitabiriye ibi birori kwerekana umusitari bifuza ko abataramira. Yavuze ko mu minsi ishize hataramye Israel Mbonyi, Serge Iyamuremye ndetse na Mani Martin bityo ko bo batarimo.

Dj Pius yaririmbye indirimbo 'Agatako' yakoranye na Dr.Jose Chameleone.

Abari muri ibi birori bavuze ko bashaka Jules Sentore, Miss Shimwa Guelda, Yemba Voice n’abandi basanzwe babarizwa mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Imbere ku rubyiniro, Jules Sentore yavuze ko n’ubwo agiye kubataramira ari ‘ubuntu kuko atishyuwe’, yahise aririmba indirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘Diarabi’ yahuriyemo n’abavandimwe be, aboneraho no gutangaza indirimbo nshya agiye gushyira hanze ifite igisobanuro ‘birababaza’.

Yemba Voice itsinda ry’abasore babatu ni bo bakurikiyeho, baririmbye indirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza ndetse umwe muri bo aririmba wenyine indirimbo imwe. Bavuye ku rubyiniro bakirwa na Miss Shimwa Guelda waririmbye indirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ikanyura benshi. Uyu mukobwa mu minsi ishize byavuzwe ko azafashwa kwinjira mu muziki na Alex Muyoboke [wari muri iki gitaramo], irengero ry’ibiganiro bagiranye rirakibazwaho.

Miss Shimwa Guelda ku rubyiniro rw'irushanwa 'I am the future'.

Jules Sentore ku rubyiniro.

REBA HANO MISS SHIMWA GUELDA ARIRIMBA


REBA JULES SENTORE ARIRIMBA

">

REBA YEMBA VOICE BARIRIMBA


REBA UKO ABAHATANIRAGA IGIKOMBE BARIRIMBYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND