RFL
Kigali

Miss Iradukunda Liliane yasobanuye impamvu yanze kuvuga ku kibazo cya nyina anahishura ko baheruka kubonana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/02/2019 9:16
0


Mu minsi ishize ni bwo hadutse inkuru y'umubyeyi wa Iradukunda Liliane washinjaga umwana we mu itangazamakuru ko atajya amusura ndetse kuva yaba Nyampinga w'u Rwanda ataramubona bityo akaba amukumbuye. Kuva iyi nkuru yakorwa Miss Iradukunda Liliane ntiyigeze ashaka kugira icyo ayivugaho ku buryo bwatunguranye.



Iradukunda Liliane wari watumiwe mu kiganiro Ten To Night gica kuri Radio10 na Tv10 kigakorwa na Kate Gustave ndetse na Yago yabajijwe n'umufana w'ikiganiro icyo avuga kuri iki kibazo. Iradukunda Liliane yagize ati" Iki ntacyo nkivugaho kuko ndumva ari ikibazo cy'umuryango cyagakemukiye mu muryango aho kukivugira mu itangazamakuru..." 

Uyu mukobwa yabajiwe n'umunyamakuru impamvu atigeze ashaka kukivugaho, undi asubiza agira ati" Ni ikibazo cy'umuryango cyagakemukiye mu muryango kurusha kubishyira mu itangazamakuru nibaza ko ntigeze nshaka kubivugaho." Umunyamakuru yabajije Miss Iradukunda Liliane ati" Ariko mama wawe we yabivuzeho?. Iradukunda Liliane ati" Yego yarabivuze ariko njye sinifuje kubivugaho kuko numva ari ikibazo cyo gukemurira mu muryango."

Iradukunda Liliane

Miss Iradukunda Liliane n'ababyeyi be...

Iradukunda Liliane yabajijwe niba aherukana n'umubyeyi we agira ati" Yego turaherukana" Nyuma yo kuvuga  ko baherukana umunyamakuru yirinze kugira byinshi akomeza kuvuga kuri iki kibazo cyane ko uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2018 yari yatangaje ko atifuza kuvuga kuri iki kibazo.

Miss Iradukunda Liliane yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2018 asimbuye Iradukunda Elsa wari waryambitswe mu mwaka wa 2017, icyakora nawe aherutse gusimburwa na Miss Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019.

REBA HANO UMUBYEYI WA MISS LILIANE AVUGA KO AKUMBUYE UMUKOBWA WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND