RFL
Kigali

Miss Jolly Mutesi watunguwe no gusanga Iwawa umusore biganye yongeye gushimangira ko ahakeneye umugabo–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2019 11:34
0


Mu myaka micye ishize ni bwo Miss Jolly Mutesi yasuye ikigo cya Iwawa agezeyo atangaza ko ashaka umugabo muri iki kigo ngororamuco. Uyu mukobwa wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 yongeye gushimangira ibi yigeze kuvuga bigafatwa nk’urwenya yibutsa abasore bari Iwawa ko bamurimo ideni.



Kuri uyu wa 12 Werurwe 2019 ubwo Jolly Mutesi yajyaga gusura abari kugororerwa mu kigo cya Iwawa aho yari yaherekeje umuhanzi Adrien Misigaro, uyu mukobwa yahawe umwanya ngo avuge ijambo, ateruye ijambo ati” Uyu munsi bwo mumfitiye ideni rikomeye, ngira ngo ubwo mperuka kuza aha mu mwaka wa 2016 twaraganiriye mbabwira ko aha nshobora kuba mpafite umugabo ariko kugeza ubu nta muntu uragira ijambo rifatika ambwira. Sinzi niba mwaranciye amazi muraza kubinsobanurira nabyo mve mu rujijo...”

Uyu mukobwa yatangaje ko yababajwe cyane no gusanga Iwawa abahanzi barimo na Neg G The General, icyakora nanone ashimishwa n'uko yabasanze n’ibiganiro bagiye batanga byagaragazaga ko aba bahanzi bahindutse. Miss Jolly Mutesi mu kiganiro yahaye uru rubyiruko yabibukije intego nyamukuru bagomba kugira mu buzima ari zo kwikunda ndetse no kugira intego.

Jolly Mutesi

Jolly Mutesi yasanze umuhungu biganye ari mu bari kugororerwa Iwawa

Miss Jolly Mutesi akebutse yatangaje ko yababajwe bikomeye n’umusore biganye muri SFB. Uyu musore yasanze Iwawa yari umuhanga bikomeye ku buryo yitanzeho urugero kuko yajyaga amusobanurira imibare ku ishuri. Nyuma y’iki kiganiro yagiranye n’uru rubyiruko Miss Jolly yabashishikarije gukunda igihugu cyabo. Nyuma yaho yaje kuganira n’abanyamakuru.

Abajijwe niba koko asanga yakura umugabo Iwawa, Miss Mutesi Jolly yahamije ko ari ibintu bishoboka cyane ati” Hano harimo n'abantu bandusha agaciro, miss n'ubwo abantu benshi bavuga ko bitashoboka ko nshaka umugabo Iwawa, Miss ni aga title gato niba hano hari umuntu w’umuhanga wanyigishaga ibyo ntazi birashoboka ko yasohoka hanze agakosora why not, birashoboka cyane.”

REBA HANO IKIGANIRO JOLLY MUTESI YATANZE IWAWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND