RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly yavuze ku byatangajwe na Ange Kagame wanenze irushanwa rya Miss Rwanda arihora kudaha agaciro Ikinyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/02/2019 8:43
29


Mu minsi ishize ubwo hatorwaga Miss Rwanda 2019, Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yatangaje ko byakabaye byiza abahatana babajijwe mu Kinyarwanda aho kuba umwana yabuzwa amahirwe n'uko atazi icyongereza bityo mu marushanwa mpuzamahanga bitabira akaba yajyana umusemuzi.



Ibi byakiriwe neza cyane n’abanyarwanda benshi batanze ibitekerezo ko nabo bahuje ukwemera na Ange Kagame. Ange Kagame yaragize ati” Kuki bahatirwa kuvuga mu rurimi rw’Icyongereza mu gihe bigaragara ko batabishoboye? Bikurikirwa no kudaha agaciro abakobwa batabashije gusubiza neza ibyo bibazo kandi byari mu rurimi batisanzuyemo. Kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahagije. Amarushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yo aba afite abasemuzi ku bakobwa batumva ururimi rw’Icyongereza. Kongeraho n’ibibazo biciriritse biri mu cyongereza giciriritse. Umukobwa w’intyoza mu kuvuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari kwimwa agaciro kuko atabasha kwisanzura mu ndimi z’amahanga. Abagize akanama nkemurampaka barakomeza gusubiramo ibibazo biciriritse biri mu rurimi abakobwa batavuga inshuro eshatu cyangwa enye, ntacyo bivuze rwose.” 

ange kagame

Amagambo yari yatangajwe na Ange Kagame anenga irushanwa rya Miss Rwanda 

Ibi byabajijwe Miss Jolly Mutesi wari mu kanama nkemurampaka, ndetse akaba n'umwe mu bakobwa bafite ikamba rya Miss Rwanda yambitswe muri 2016, kuri ubu akaba ari umwe mu baba bayoboye akanama nkemurampaka. Ubwo yitabiraga ikiganiro ‘Boda to boda’  yatumiwemo kuri KT Radio gikorwa n’umunyamakuru Gentil Gedeon yabajijwe icyo avuga ku byatangajwe na Ange Kagame mu gihe cy’irushanwa nuko Miss Jolly agira icyo abivugaho.

Mu mgambo ye Miss Mutesi Jolly yagize ati”Ese ubundi ni nde wababwiye ko umukobwa atorwa kubera ko azi icyongereza gusa, icya mbere umukobwa ntabwo atorwa kubera ko azi icyongereza, icya kabiri buri rushanwa rigira amabwiriza mbere yo kuryinjiramo. Ese kuki ubundi ujya gukora ikizami cy’akazi uzakorera abanyarwanda, uzakorera mu Rwanda, bagashyiraho amabwiriza ko uba uzi byibuza ururimi rumwe rw’amahanga? Ni amabwiriza si uko baba basuzuguye abanyarwanda si uko baba bashaka gutesha ururimi agaciro, ndatekereza ko ikinyarwanda ari cyiza ariko nkeka ko bidahagije,…”

Uyu mukobwa yagarutse ku batangaje ko umukobwa utsinze irushanwa agahagararira igihugu mu ruhando mpuzamahanga bakitwaza abasemuzi. Aha Jolly Mutesi yagize ati” Hari ikibazo ko kujya mu marushanwa mpuzamahanga bigorana kubona uko bagerayo dushakisha amatike muri RwandAir, wowe uravuga ngo najyayo bazashake umusemurira, ni nde uzamwishyurira? Azamwishyurira igihe kingana gute?”

jolly mutesi

Miss Jolly Mutesi yari mu kanama nkemurampaka ka miss Rwanda

Yakomeje agira ati”Ese byo byaba ubushobozi buhari bwo kwishyurira umukobwa umusemuzi, kuba ufite umukobwa ufite ubushobozi bwo kwisobanura nta musemuzi akeneye cyangwa kujyana umufite waterwa ishema no kohereza abantu babiri cyangwa waterwa ishema no kohereza umwe wijyana akanisobanura? Ese dutewe ishema no kwereka Isi ko dufite abakobwa bavuga ururimi kavukire gusa cyangwa dukeneye kwereka Isi ko dufite abakobwa bashobora guhagarara bagahagararira igihugu neza. Abakobwa beza birazwi ko mu Rwanda bahari ariko dukeneye umukobwa ushobora guhangana mu irushanwa yabazwa ntarye indimi…”

Asoza igisubizo cye  Miss Jolly Mutesi yagize ati” Gusa nanone tureke kwirengagiza ko ushobora gutanga igitekerezo cyawe ngatanga icyanjye nuriya agatanga icye, ariko nanone igitekerezo cyawe si igipimo cyiza cy’ibyo abantu bagomba kugenderaho. Ushobora gutanga igitekerezo cyawe kikaba cyiza ufite ubumenyi buhagije kimwe n'uko ushobora gutanga igitekerezo cyawe bitewe n'ubumenyi buke ukaba watandukiriye,….”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • caca5 years ago
    Uko mbona kugiti cyanjye, nuko abakobwa bo murwanda abazi cyane icyongereza ntibitabira irushanwa kubera ubushake bwabo cyangwa izindi mpamvu zituma batakwitabira irushanwa rya miss Rwanda nkibiro, uburebure, uburanga n'ibindi. Ariko n'ababifite kandi bazi icyongereza, bacirwa intege cyane n'ibitutsi n'imivumo bababakurikiza iyo batowe. Aba miss n'ibisongo byabo babagendaho bakabatega imitego kugirango babateshe umutwe bamere nkabahungabanyijwe n'ibigambo babandikaho bikarangira abakagiyemwo bashoboye benshi bifata. Jye mbona ahubwo bariya bakobwa baba bakwiye gushakirwa imirimo nkuko KNC wa TV1 yabikoze kuko baba bagira icyo bageza ku banyarwanda. Aho kwirirwa babasotora babaye ibiganiro mwitangaza makuru ngo naryo ryinjize ribakoresha babatuka cyngwa babinjirira mubuzima bwabo nkaho babaye ikibazo mugihugu, kandi ntanicyo bakoze kidasanzwe abandi bose bakora.
  • desire5 years ago
    Murakoze cyane ngewe icyombone ange yatazi ingingo nzima kbsa kuko niba umwana afite ubumenyi buhagije y not atabutanga sinumva ko ururima arirwo kamara kuko harinabenshi bababitabiriye ibirori batabyumva ahubwo bagahaye agaciro ibibavamo bazakora....nanone kubakobwa babanyarwanda ntibakagendeye kuburebure cg ubugufi kuko bose nibamwe bakagendeye kubitekerezo byabo nibyagirira igihugu akamaro murakoze
  • Chris5 years ago
    Is this girl saying that Ange doesn’t have enough knowledge to comment on Miss Rwanda? Is she saying that contestants need to speak English? Girl, you need to watch Miss Universe. Girl, your grammar and pronunciation do not correlate with what you say. Quit lying. Get off your high horses. I guess I use “Girl” too many times for her to read my comment.
  • Abubu5 years ago
    Ariko akagakobwa karita ye ngo abakobwa beza bavuga ni cyongereza ko yatowe ntacyo azi se? Iyo agira icyo amenya aba yaragejeje urwanda kure ntabwiza afite iyo aba mwiza aba yariyakiriye ntiyitukuze none ngo abakobwa beza iyo minwa ye nibwo bwiza?urunva amagambo yubwishongozi afite ngo igitekerezo cyumuntu sigipimo ngenderwaho? Mbega ndakugaye iyo wicecekera ntuvuge miss wabayeho murwanda numwe ni Aurore abandi bose ni zero inyuma yakitso.
  • cyusa5 years ago
    hh uno mukobw rwose umusemuzi c nind umujyana uri mur analog.. k mukivuga nez c mwazany irihe!? hhh abatakiz cg bakiz badashak kukivug nibo babazanana ikamba mwasamye
  • Onyango5 years ago
    wowe rero ushigikiye amafuti mwakoze muri Miss rwanda 2019 nonese ushatse kuvugako Meghan niwe urikurwego ruri hejuru mukuvuga icyongereza muribariya bakobwa bose? Ba Casmir ntibamurushya icyongereza ? Kuki c ariwe wabaye Miss kandi atariwe wabaye uwambere mubindi turebye nko muri SMS hari nubwo yabaga uwanyuma ushoborakuvuga ikinru yabaruhije kandi hari mafuti menshi yagiye agaragaza mururimi rwicyongereza, ushatse kuvugako Josiane umujyanye aho bakoresha ururimi rwicyongereza yagaru atavuze? Keretse niba muri gukora Marketing yicyongereza kunyungu zanyu naho ubundi wowe Mutesi Jolly ntukirirwe ujya kumaradio ubesha abanyarwanda ibyanyu twarabirungurutse kabisa ndetse uzasabe Imbabazi Josiane agasuzuguro wamugaragarije ageze imbere udashaka no kumureba ariko mwaruhiye ubusa .Ntukongere kubeshya abanya Rwanda kabisa
  • NIYINYOBORA SELMAN5 years ago
    Haaahaaaa!!!ubwo busobanuro ndumva ntashingiro bufite, none c intego za nyampinga ni ukujya guhagararira u Rwanda mu mahanga? Cyangwa ni ukureba icyo amarira abanyarwanda? Niba ari ukureba abavuga neza icyongereza c abo batorwa bakivuga neza bamariye iki abanyarwanda? Wibeshye rwose igitekerezo cya Ange ni igipimo kiza cy'ibyo mwagombye kugenderaho, kandi ndacyeka n'ubumenyi abukurusha
  • Yna5 years ago
    Hhhhh arko uwo mukobwa ngo ni jolly yigize inyonzwa koko ahubwo njye mbonta uri muri babandi badaha agaciro indimi zabo bumva koko kuvuga indimi zohanze uba urenze ibyo sibyo ubu c uzarebe aba perezida bohanze nkiyo bagiye mu nama imwe bahuriramo bose ya UN abenshi bavuga indimi zabo bwite muri speech yabo kandi icyongereza baba bakizi bose ahubwo nuko babashaka kubahisha ururimi rwabo bwite ntawe rero ushatse wakwiga kubahisha ururimo rwawe kuko indimi zahindi nizahandi ntugirimana ukajyayo hanzeho ariho uziratira ko uzizi mugihe ucyiri murwagasabo rero iratana ikinyarwanda koko ntahandi uzagisanga
  • Kabisa5 years ago
    Haaaaa, mbega gusubiza
  • Julu5 years ago
    Uwo Joly ko akivuga se kinapfuye yazanye irihe kamba?
  • Julu5 years ago
    Ikibazo abanyafrica tugifite dupimira ubwenge ku ndimi zabazungu kubera gukoronizwa, .... pitiful
  • Jomt5 years ago
    Jolly ntanasoma? Nonese umusemuzi ajyana nuwo agiye gusemurira ? Nonese wafasha ujyahanze nomurwanda utamuhaye umwana ngo yisobanure? Ariko jolly buriya ukuntu ubureba umuntu umubaza nkuwakosheje yatsinda gute koko ?
  • NELLYANELLY5 years ago
    Umunsi abanyarwanda tuzamenya opinion bizadufasha.. Si ngombwa ko abantu batekereza kimwe cg basubiza kimwe ku kibazo runaka.. Jolly uwo simukunda cyane ariko nanone ibyo avuga ni ukuri Miss Rwanda ifite amabwiriza yayo kuki abantu bashaka gushyiraho ayabo..Ange nawe iyo abikora neza yari gucommenta mu kinyarwanda... Miss yaratuvugishije kabisaa tujye mu bindi..
  • Zebra5 years ago
    RIB ikwiye gukurikirana uyu mukobwa witwa Jolly kuko yatinyutse gutuka Ange Kagame.Inzego ziperereza zisesengure izi mvugo ze zirasanga harimo gutukana. Umuco wo kudahana ugomba gucika.
  • ANDY MADOU5 years ago
    rero Jolly kuba miss wabinyereyeho pe ntabwo ari ibintuwakoreye kuko nta miss wishongora aca bugufi akumva ibitekerezo byabandi ubundiagatuza. naho uby icyongereza nawe ntacyo uzi pe prononciation yawe iri hasi ni hafi yantayo , ikindiandi ugeragezeuhindure indero ureba abantu kuko uba urebana isesemi pe, rwose tuvuze ukuri uzi icyongereza ariko prononciationnizero . ubundi uri mubi pe! wenda ku mutima kuko ariho ntareba byashoboka koho urimwiza . ariko ibyo Ange KAGAME yavuze ubihe agacio kuko ni ukuri gusa
  • Hahirwa5 years ago
    Ubundi se arinda avuga ngo I ticket y'indege iba yabuze nuko nubundi irushanwa ryabo ritaba ryateguwe neza naho ribanje rigategurwa neza nkeka ko ama ticket ataba ikibazo ahubwo bo baba birebera inyungu ku giti cyabo gusa kandi ubutaha uwo mukobwa ngo ni Jolly ajye yumva inama agirwa ndumva we atemera ko banakosheje yumva ariwe uzi ubwenge wenyine??kandi ibyo Ange yababwiye nibyo ninabwo irushanwa ryakaguka bakabona nabitabira ari benshi murakoze.
  • Cacou5 years ago
    Sha uyu mukobwa ngo ni jolly arashyanuka agakabya !!! Ndakumenyeshako ibyo Ange yavuze ari ukuri kwambaye ubusa !! Ubuse ko warenganije Josiane byakumariye iki ? Uretse kuvuga amateshwa Gusa !! Ubuse josiane ko yahawe imodoka mwaramwimishije ikamba rye byakunguye iki ? Ange kagame ibyo avuga birasobanutse ahubwo wowe wibereye mu kwishongora kuri first daughter !! Ubwo uwo usubizanya agasuzuguro kanuka ubwo uramuzi ?? Byaba byiza bakuvanye mu kanama nkemurampaka kuko uteye isesemi kubera agasuzuguro kavanze no kwishongora uvugana. Kuba mwiza si ugushyira bleach ku mu mubiri wawe !!! Natangajwe n’uburyo warebaga Josiane nagasuzuguro kenshi !! Wowe ntukavuge ujye uceceka amabi mukora muri Mis Rwanda turayazi. Bari bakwiye kubaka irushanwa rigahabwa leta bityo bakarinda abanyarwanda uburiganya mukora. Gusa wihaye urw’amenyo !!! Shame on you !!!
  • klaus5 years ago
    hahahah😂! muri miss universe bagira enterpreter wabo kdi English is not a measure of intelligence that's why bazana umusemuzi 🤦🏾‍♂️ ikindi Miss Jolly at the end uvuze nabi peee! you mention Angel's comment
  • Angel5 years ago
    Jolly rwose ibya miss byo ntaho bihurira ni cyongereza icyambere nugutora uzatugirira akamaro ubuse wowe konumvaga ubaza wigize umunyamerika urya indimi gusa abantu munjye mwigobotora ubukorone kwivugisha kuriya wagirango utwumvisheko ukaze ariko njyewe rwose kubwanjye ntago kuba Jadge ubikwiye kuko munjye mumenya ko uje imbere yanyu acyeneye kwa kirwa neza mumvugo no mundoro noneho nawe bikamufasha gushira ubwoba none wowe urajya kubaza umuntu wamuciye amazi .urya mugabo wabazaga mucyongereza se koyabazaga bikumvikana kuko atavuga yipfushije nkawe turi abanyafurika ntabwo turi abazungu vuga kinyafurika apana kwiha imvugo yokugoreka ururimi
  • Eva5 years ago
    Saasa Wowe Jolly ninde wakubwiye ko dutora Miss Rwanda kugirango azajye kwisobanura neza imbere y'abanyamahanga cyangwa tumutora kugirango ubwiza bwe, umuco we n'ubwenge bwe bizanire Abanyarwanda impinduka nziza mu mibereho yacu yaburi munsi? Njye sinibaza ukuntu umuntu nkawe ufite ibitekerezo bipfuye nkibyo ujya mu kanama gashinzwe guhitamo nyampinga w'u Rwanda? Ururimi rw'amahanga rudufasha mukubasha kwibona no kwirwanaho mubuzima bwo hanze y'igihugu cyacu ntabwo ururimi rw'amahanga rugena umukobwa ugomba guhagararira banyampinga dukeneye. Utekerezako nyampinga w'abanyarwanda ataniye muri miss universe u Rwanda rwacu rwabura abaruhagararira kandi bakarumenyekanisha neza? Ko wagiyeyo watahanye umwanya wa kangahe kuburyo byibuze wazamuye idarapo ry'igihugu rikamenyekana? Ndagusabye Jya ubanza utekereze kabiri mbere yo kujya kuvuga amagambo adafite icyo amariye Abanyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND