RFL
Kigali

Miss Mwiseneza Josiane yapfushije umubyeyi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 18:36
8


Se wa Miss Mwiseneza Josiane yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019. Yapfiriye mu gihugu cya Uganda, INYARWANDA, yabitangarijwe n’Umujyanama we ari we Sunday Justin. .



Miss Mwiseneza Josiane yatwaye ikamba ry’umukobwa ukunzwe (Miss Popularity) mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019. We n’umuryango we batuye Mu mudugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba.

Se yari amaze iminsi abarizwa muri Uganda ari naho yapfiriye. Sunday Justin, Umujyanama wa Miss Mwiseneza Josiane, yatangarije INYARWANDA ko se wa Mwiseneza Josiane, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019.

Avuga ko ibijyanye n’imihango yo gushyingura bizatangazwa n’umuryango we cyane ko we ari kubarizwa muri Canada muri gahunda z’akazi.

Mwiseneza Josiane bwa mbere yinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda, yagenze n’amaguru aturutse ku Nyundo kugera ahabereye irushanwa mu mujyi wa Rubavu ku Inzozi Beach Hotel.

Ni umwe mu batunguranye muri iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda ndetse yabashije guhabwa amahirwe yo guhatana kuko yujuje uburebure n’ibiro bisabwa ngo yitabire irushanwa.

Miss Mwiseneza yegukanye ikamba rya 'Miss Popularity 2019'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Florent4 years ago
    Mwiseneza,Miss each Fukuda miyihangane.Uwo mubyeyi witabye Ingana,Rugira maybe iruhuko ridashira.
  • Uwineza Angel Monica4 years ago
    Yooh Jos. Yihangane pe bibaho
  • Rehema4 years ago
    RIP, Josiane ihangane, ngo bahita iwabo wa twese. Imana iguhe gukomera
  • patrick Ndayizeye4 years ago
    Ndihanganisha. Uwomwari wabuze umubyeyi
  • jonh4 years ago
    Imana imuhe ikiruhoko Kindashira, nahubundi uwo mwana imana niyo yamutoranyije ikomeze imuhe imbaraga zo ndushobora akazi murakoze.
  • Nabayo Claudine4 years ago
    Josiane pole kbsa ,gira kwihangana,gukomera ndetse no kwiyubaka .nyagasani amwakire.
  • Vava4 years ago
    Agire iruhuko ridashira kdi Miss Josiane n'umuryango we,Imana ibakomereze imitima!
  • Dusabimana emerance 4 years ago
    Mwiseneza sorry





Inyarwanda BACKGROUND