RFL
Kigali

Miss Nadia yahishuye ko ibyagasenye urukundo rwe na Riderman birukomeza nk’urutare

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/08/2019 17:15
1


Miss Agasaro Nadia Farid yahishuye ko ari byinshi binyereza umubano w’abakundana ariko ko kuri we na Riderman ari umwihariko kuko aho kurusenya birukomeza nk’urutare; atekereza ko bituruka ku kuba bakundana by’ukuri.



Imyaka ine irashize Nadia na Riderman batangiye ubuzima bushya bwo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Imana yabahaye umugisha baribaruka. Amagambo babwirana umunsi ku munsi ashimangira ubudasa mu rugo rw’abo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kanama 2019, Miss Nadia yanditse kuri konti ya instagram, ashima Riderman wahamije kubana nawe mu rugendo rw'uburyohe agatoki ku kandi ku buryo atabasha kurondora byinshi byiza amukorera mu gihe bamaranye. Yamushimiye ko amwitaho kandi agakora inshingano ze neza.

Yongeraho ko afite byinshi yakavuze kuri uyu munsi w’amateka mu buzima bwabo ariko ko aho yandika ari hato. Ati “..Ukomeza ku nkunda mu buryo bwihariye. Warakoze gukomeza kunyitaho no kundeberera. Aho nandika ni hato mba ntondekanyije uburyo uri umugabo udasanzwe."

Nadia yashimye umugabo we Riderman bamaranye imyaka itanu bunze ubumwe nta nkomyi.

Yasabye Imana gukomeza guha umugisha umugabo we, ahishura ko mu rukundo rw’ababiri haba ibinyereza urukundo ariko ko urwe n’umugabo we Riderman rukomeza gukomera nk’urutare. 

Ati “Imana iguhe umugisha Mukunzi. Muri iyi isi ntihabura ibinyereza umubano w'abakundana gusa nkunda uburyo iby'akagushije uwacu biwukomeza nk’urutare

"Ndahamya ko ari ku bw'urukundo rw'ukuri (real luv) buri umwe akunda undi n'imbaraga z'Imana yahisemo kutugira umwe.” Nadia yabwiye Riderman ko amukunda kandi ko ntawe ateze kumurutisha. 

Ubutumwa bwe yabuherekeresheje 'emoji eshatu z'umutima, akagaragaza ‘bizu’ anashimangira ko yanyuzwe. Mu minsi ishize Riderman, yanditse kuri instagram agira ati "Ngukunda urukura buri munsi nk'iminsi y'Isi"

Tariki ya 16 kanama 2015 nibwo Riderman yasezeranye imbere y’Imana na Nadia wabaye Nyampinga wa Mount Kenya. Tariki ya 24 Nyakanga 2015 basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kubana akaramata.

Imyaka ine irashize Riderman abaye umwe na Miss Nadia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Passy4 years ago
    Imana ibakomereze urukundo kuko muri intangarugero kuri benshi nanjye ndimo





Inyarwanda BACKGROUND