RFL
Kigali

Nelly ukora kuri P-Tv watwaye ikamba mu Bushinwa yavuze impamvu abanyarwandakazi badahirwa n’amarushanwa mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/08/2020 14:48
0


Miss Nelly Rutayisire kuri ubu uri gukora kuri P-TV ya Petersbakers yavuze ko ba nyampinga bahagararira u Rwanda mu marushanwa yo hanze baba ari beza ku kigero cyo kuba bakwegukana amakamba ariko ko kuba bategukana amakamba bagataha amaramasa ari uko basobanura imishinga yabo rimwe na rimwe usanga iba itanafite ireme.



Miss Rutayisire Nelly ni umunyarwandakazi w’imyaka 20, wegukanye ikamba rya Miss African Students Union (AFSU) mu Bushinwa umwaka ushize. Ni irushanwa ryitabirwa n'abakobwa bose bo muri Afrika baba mu mujyi wa Haikou. Ni we wabaye Miss w’intara yari atuyemo akaba yarigaga mu mujyi witwa Haikou.


Miss Nelly Rutayisire yavuze impamvu abanyarwandakazi badahirwa n'amarushanwa mpuzamahanga y'ubwiza

Kuba yaregukanye iri kamba byamweretse ko u Rwanda rufite ba nyampinga beza kandi bashoboye ku buryo nabo bashobora kwegukana amakamba mu marushanwa y’ubwiza akomeye arimo na Miss World. Gusa yanavuze ko kubigeraho bitoroshye, ahishura impamvu akenshi ba nyampinga bahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza bakunze gutaha amaramasa.

Ati’ ’Ubwiza bwo burahari, ariko hari ukuntu usobanura umushinga wawe ntiwumvikane neza mu bagize akanama nkemurampaka.” Miss Rutayisire Nelly ugiye gutangira gukora ikiganiro kuri Televiziyo yitwa P-TV ikorera kuri YouTube, yakomeje avuga ko ahanini ari ho aba ba nyampinga baburira amanota menshi bigatuma bataha amaramasa nyamara uburanga babufite ugereranije nabo baba bahanganye.


Miss Rutayisire Nelly wegukanye ikamba rya Miss AFSU mu Bushinwa

Mu bigenderwaho mu marushanwa y’ubwiza harimo n’ubwenge abagize akanama nkemurampaka bakunze kureba igihe umukobwa runaka asobanura umushinga we n’ibindi. Ntawakwirengagiza ko ibi byagiye bigarukwaho na benshi bavuga ko ubumenyi muri ba nyampinga hano mu Rwanda buba busa n’uburi hasi.

Usensenguye imvugo ya Miss Rutayisire Nelly, nubwo atabishimangiye nawe asa n’uwabikomojeho ku buryo koko iyi ngingo ishobora kuba ari yo mbarutso yo kutegukana amakamba kuri ba nyampinga bahagararira u Rwanda. Uyu waba ari umukoro kuri Rwanda Inspiration Backup tegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Magingo aya u Rwanda rumaze guhagararirwa n’abakobwa 4 muri Miss World barimo Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan. Aba bose nta n'umwe wegukanye ikamba cyakora harimo abagiye batahana imyanya myiza.


Miss Nelly Rutayisire hamwe na Peter Mugwaneza, Aline Gahongayire na Mc Tino mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro P-TV

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MISS NELLY RUTAYISIRE WA P-TV 


REBA HANO IKIGANIRO CYA MBERE MISS NELLY YAKOZE KURI P-TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND