RFL
Kigali

Miss Nimwiza yaranzwe n’amarira asaba abanyarwanda kumushyigira muri Miss World 2019-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2019 9:14
0


Nyampinga w’u Rwanda 2019, Miss Nimwiza Meghan yaranzwe n’amarira ubwo yerekezaga mu Mujyi wa London mu Bwongereza guhatanira ikamba rya Nyampinga w’Isi (Miss World 2019) n’abakobwa 113 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.



Miss Nimwiza Meghan yaherekejwe n’abavandimwe, ababyeyi, Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa n’Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Ni ku nshuro ya 69 iri rushanwa rigiye kuba. Miss Meghan yahagurutse i Kigali yerekeza mu Bwongereza mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 ahagana saa moya. Yabwiye itangazamakuru ko ajyanye icyizere cyo kwegukana kandi yizeye ko Imana izakora imirimo yayo.

Ati “...Ikintu njyanye ni icyizere. Ikindi nizeye ko Imana izaca inzira ubundi ibindi ni ah’abanyarwanda kunshyigikira.”

Avuga ko hari inama yahawe na ba Nyampinga b’u Rwanda bamubanjirije bitabiriye Miss World atabona uko azivuga. Yavuze ko nta mwihariko yisangije watuma yegukana ikamba ariko ngo azakora uko ashoboye aryegukane.

Ati “…Ni irushanwa byose birashoboka”. Yavuze ko atazi icyatumye arira ariko ngo bishoboka kuba byatewe n’abamuhereje azakumbura mu gihe gisaga ukwezi agiye kumara mu Mujyi wa Londo mu Bwongereza.

Miss Meghan aritegura gutanga ikamba, avuga ko azakomeza gukora ibikorwa kandi mu gihe amaranye ikamba ahamya ko yakoze ibyo yagombaga gukora.

Yasabye abanyarwanda kumushyigikira bashyira ‘application’ ya ‘Mobstar’ muri telefoni bakamutora ndetse bagakoresha #Hashtag ya #MissWorld2019 ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram bakamutora ubutitsa.

Avuga ko atabizeza gutwara ikamba ariko kandi ngo azakora ibyo asabwa mu irushanwa. Ati “..Ni irushanwa ntabwo nababwira ngo mbijeje gutwara ikamba kuko ni irushanwa byose birashoboka.”

Nimwiza Meghan w’imyaka 20 y’amavuko yitabiriye Miss World 2019 abisikana na Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane witabiriye Miss World 2018 agataha amara masa.

Irushanwa rya Nyampinga w’Isi 2019 (Miss World 2019) rizabera mu Mujyi wa London kuwa 14 Ukuboza 2019. U Bwongereza bwahawe kwakira iri rushanwa busimbura Thailand.

Abategura iri rushanwa bavuga ko Miss World 2020 izakirwa na Thailand mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 iri rushanwa rizaba rimaze riba. Ibirori byo kwakira abakobwa bahataniye ikamba rya Miss World 2019 bizaba kuwa 20 Ugushyingo 2019.

Miss World yatangirijwe mu bwami bw’u Bwongereza mu 1951 iri mu marushanwa ane y’ubwiza akomeye ku Isi harimo Miss Universe, Miss International ndetse na Miss Earth. Umukobwa uzatorwa azasimbura Vanessa Ponce de León wabaye Nyampinga w’Isi 2018.

Miss Nimwiza Meghan yerekeje mu Bwongereza guhatanira ikamba rya Miss World 2019 aho ahagarariye u Rwanda

Miss Meghan avuga ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba ariko kandi ngo ni 'irushanwa'

MISS NIMWIZA MEGHAN YEREKEJE MU BWONGEREZA GUHATANIRA IKAMBA RYA MISS WORLD 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND