RFL
Kigali

Miss Nimwiza yashishikarije abanyeshuri ba Gashora Girls’ Academy kwitinyuka mu ishoramari no mu buhinzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2019 10:52
0


Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri ba Gashora Girl’s Academy abashishirikariza kwigirira icyizere no kwitinyuka bakajya mu ishoramari bagakora ibintu bitandukanye anabaganiriza ku mushinga we wo gufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere.



Miss Nimwiza Meghan yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 mu Ijoro rya tariki 26 Mutarama 2019. Afite umushinga wo gufasha urubyiruko kwinjira mu buhinzi buteye imbere, abakiri bato bakihangira imirimo kandi n’u Rwanda rukagira abashoramari bakiri bato b’abahinzi.

Urugendo rwe yarukoreye muri Gashora Girls’ Academy mu minsi ishize. Iki kigo giherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ni rwo rugendo rwa mbere Miss Nimwiza Meghan akoreye mu kigo cy’amashushi kuva yakwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Miss Nimwiza Megha yageze muri Gashora Girls’ Academy yitabiriye ibiganiro byateguwe n’abanyeshuri bise “Link up Business”.

Yabashishikariza gutinyuka gukora ishoramari, kwigiriza icyizere bagashira amanga mu byo bakora. Yabaganirije umushinga we yatanze yimamariza kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019, abasobanurira birambuye intego yawo, anabasaba by’umwihariko kugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda. 

Miss Nimwiza Megha yagiranye ibiganiro n'abanyeshuri ba Gashora Girls' Academy.

Abanyeshuri ba Gashora Girls’ Academy byinshi banywa n’ibyo barya barabyihingira. Abanyeshuri ba Gashora Girl’s Academy batangiye kubyaza umusaruro ibihingwa bahinga, batembereje Miss Nimwiza bamwereka ibyo bagezeho. Iri shuri ryashinje ‘club’ itunganya umutobe w’imbuto zitandukanye n’ibindi.

Miss Nimwiza Meghan yababwiye ko ibyo bakora ari byiza anabatera iteka ryo gukomeza kwihuza n’ubuhinzi nk’inkingi ikomeye Leta y’u Rwanda yegamiye. Beretse Miss Meghan ibyo bamaze gukora abashima ko batekereje gukora ibintu byiza.

Mu gusoza urugendo Miss Meghan yagiriye Gashora Girls’ Academy yeretswe impano, umukobwa umwe muri bo yamuririmbiye indirimbo ya Mutamuliza Annonciata [Kamaliza], ibintu byanyuze abanyeshuri bakoma amashyi, Nyampinga agaragaza inseko.

Miss Nimwiza yasuye ibikomoka ku buhinzi bitunganywa n'abanyeshuri.

Yabashishikarije kwigiria icyizere no gushira amanga mu byo bakora.

Yabwiye abanyeshuri gutinyuka bagakora ishoramani n'ubuhinzi buteye imbere.

Abanyeshuri bishimiye ibiganiro bagiranye na Miss Nimwiza Meghan.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND