RFL
Kigali

Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane yerekanye umujyanama we ugiye kumufasha gushyira mu ngiro umushinga we

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:19/04/2019 18:18
0


Mu kiganiro n'itangazamakuru Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga ukunzwe na rubanda muri Miss Rwanda 2019, yerekanye ku mugaragaro umujyanama we mukuru (Manager) we anavuga ku mishinga ye iri mbere.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019 ni bwo habaye ikiganiro hagati ya Miss Josiane n'itangazamakuru hanerekanyaa Sunday Justin uhagarariye Gitenge Fashion nk'umujyanama mukuru (Manager) wa Mwiseneza Josiane uzanamufasha gushyira mu ngira umushinga we. Sunday Justin yavuze ko yishimiye gukorana na Mwiseneza Josiane cyane ko ari umukobwa uzi ubwenge. 

Yagize ati: "Nishimiye gukorana na Mwiseneza ni umukobwa mwiza uzi icyo gukora urebye ni umuhanga, urebye urugendo yakoze yinjira mu irushanywa n'ubwo yagiye agira imbogamizi mu bihe bishize harimo n'imyumvire y’abantu itari myiza yagiye igaragara ku bantu, gusa nishimiye uburyo yabyitwayemo ubu turi guteganya gutangira gushyira mu bikorwa umushinga we mu minsi iri mbere"

Manager wa Miss Mwiseneza Josiane yakomeje asobanura ko ubwo Josiane yabonaga ikamba rya Miss Popularity 2019 yakomeje nawe kumukurikirana cyane ko kompanyi ya Gitenge Fashion iri mu zateye inkunga iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019. Mwiseneza Josiane yashimiye itangazamakuru, yivugira ko ryamufashije mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 anatangaza ko gutinda kw'ishyirwa mu bikorwa ku mushinga we ari uko hari abifuje kumufasha bashingiye ku mpano bamuhaga. 

Umujyanama mukuru (Manager) wa Mwiseneza Josiane yatangarije abanyamakuru ko mu byo bazafasha Mwiseneza Josiane harimo gutegura no gushyira mu bikorwa uyu mushinga we binyuze mu nzira yagakwiye. Ati "Mu by'ukuri ntabwo Mwiseneza yahinduye umushinga ahubwo turi kuwunononsora kandi mu ishyirwa mu bikorwa by'umushinga we tuzakorana n'abantu benshi yaba Minisiteri zibifite mu nshingano yaba inzego z'ibanze tuzakorana tubinyujije mu nzira za nyazo." 

Manager wa Miss Josiane kandi yahishuriye itangazamakuru ko yifuza ko mu mezi asigaye y'uyu mwaka wa 2019, Miss Josiane yazagira igikorwa akora muri buri karere kagize intara z'igihugu cy'u Rwanda. Mwiseneza Josiane ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Popularity yakomeje kwifuzwa n’abantu benshi bagiye batandukanye baba bashaka ko bakorana. Muri iki kiganiro yavuze ko abamenyekanye ari abanyepolitiki bari baje kugirana ibiganiro nwe bigendanye no kumufasha. Yavuze ko bitarangiriye aho ahubwo igihe nikigera bazasubukura ibiganiro byabo. 

Amasezerano ya Mwiseneza Josiane na Sunday Justin biteganijwe ko azamara igihe cyose azaba agifite ikamba rya Miss Popularity ndetse na nyuma yaho bishoboka ko azongerwa. Biteganijwe ko uyu mujyanama azafasha cyane Mwiseneza mu gutegura no gushyira mu bikorwa umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana. 


Mwiseneza Josiane yashimangiye ko umushinga we ari ukurwanya igwingira ry'abana atari ugufasha abana bagwingiye.


Manager wa Mwiseneza Josiane yasabye ubuyobozi bazagenda begera kuzabafasha gushyira mu ngiro ibikorwa byabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND