RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Abahatana basuye umudugudu 'Impinganzima' utuwe n'abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2019 11:55
2


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 nibwo abakobwa 17 basigaye muri Miss Rwanda 2019 basuye umudugudu wa 'Impinganzima' wihariye ku mateka cyane ko utuwe n'abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamaze guhabwa akazina k'agatazirano ka "Intwaza".



Abakobwa 17 gusa basigaye mu irushanwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 basuye aba babyeyi muri uyu mudugudu wubatse mu karere ka Bugesera babashyiriye bimwe mu bikoresho ndetse n'ibiribwa banasangira ifunguro rya mu gitondo. Uru ruzinduko ni rumwe mu zo abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakoze mu rwego rwo kwihugura ku bijyanye n'amateka y'igihugu cyabo.

Kuri ubu muri Miss Rwanda 2019 hasigayemo abakobwa 17 cyane ko buri munsi havamo umukobwa umwe kugeza igihe hazaba hasigaye 15 gusa ari nabo bazahatanira ikamba ku munsi wa nyuma w'irushanwa hakavamo uwegukana ikamba, bikaba byitezwe ko no kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Mutarama 2019 hari buvemo undi mukobwa.

Miss Rwanda

Abakobwa bakigera muri uyu mudugudu

Miss Rwanda

Basangiye ifunguro rya mu gitondo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alexis5 years ago
    iyo ni mirimo myiza itarangirira mwisi gusa kuko ni Mana irayibuka cyane!
  • Gasore5 years ago
    Kbx barigukora igikorwakiz cyurukundo nibakomerezaho ariko Josiane wange kuraje turagushigikiye Akaz kose





Inyarwanda BACKGROUND