RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Abakobwa basutse amarira basezera kuri Tuyishime wavanwe mu mwiherero-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2019 7:08
7


Umukobwa witwa Tuyishime Cyiza Vanessa wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yasezeweho n’abakobwa bagenzi be mu marira menshi aho bagaragazaga ko banyuzwe n’imibanire ye n’ubwo amahirwe atamusekeye.



Abategura Miss Rwanda, banditse kuri Twitter bagira bati “Urugendo rwa Tuyishime Cyiza Vanessa wari uhagarariye Intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019 rurangiriye aha! Turamwifuriza ibyiza byinshi mu byo azakora mu minsi iri imbere. Abakobwa bari bahatanye bamusezeyo.”

Tuyishime wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 yiyongereye kuri Higiro Joally wasezerewe rugikubita, wakuriwe na Igihozo Darine ndetse na Umurungi Sandrine wasezerewe mu ijoro ry’uyu wa kabiri tariki 22 Mutarama 2019.

Inyumba Charlotte[Nimero 33] wari uhanganye na Cyiza Vanessa [Nimero 6]

Vanessa wari wambaye nimero 6 yatowe n’abakobwa barindwi mu gihe Inyumba Charlotte wambaye nimero 33 bari bahanganye yatowe n’abakobwa umunani. Ku mugoroba w’uyu Gatatu tariki 23 Mutarama 2019, ni bwo abakobwa bahawe isuzumabumenyi rishingiye ku itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Iri suzuma barihawe mbere y’uko buri wese asobanura ingingo runaka yihitiyemo, buri mukobwa yahabwaga iminota 30.

Abakobwa batanu bakomeje muri iri rushanwa biturutse ku majwi bagize kuri SMS ni: Mwiseneza Josiane ufite amajwi 31,571, Bayera Nisha Keza ufite amajwi 28,460, Uwicyeza Pamella ufite amajwi 18,267, Niyonsaba Josiane ufite amajwi 17,518 ndetse na Mutoni Oliver ufite amajwi 17,473.

Abakobwa batanu bakomeje biturutse kuri SMS.

REBA HANO ABAKOBWA BASEZERA KURI TUYISHIME VANESSA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyotwizeye Divine5 years ago
    Murebwayire Irene nimero 18
  • Mukantabana cecile5 years ago
    Mukunzi Teta Sonia nimero 10
  • Igiraneza Dorice5 years ago
    Nimwiza Megnan nimero 37
  • Niyonsenga Gisele5 years ago
    Uwase Muyango Claudine nimero 1
  • Ibyimanishaka Eunice5 years ago
    Ricca Michaella kabahenda nimero 9
  • kubwima Marie claire5 years ago
    Bayera Nisha keza nimero 22
  • Niyiturinze Nadine5 years ago
    Gaju Anitha nimero 35





Inyarwanda BACKGROUND