RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Abategura irushanwa bagize icyo bavuga ku bikoresho byatumwe abakobwa bazajya mu mwiherero bikavugisha abatari bacye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/01/2019 18:27
3


Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru ivuga uko abakobwa bazitabira umwiherero wa Miss Rwanda 2019 hari ibikoresho bitari bicye batumwe. Abantu benshi basamiye hejuru uru rutonde bahamya ko byaba ari ukugora ndetse no guca intege abakozwa bazajya mu mwiherero.



Ibi byatumye Inyarwanda yegera ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda mu rwego rwo kugira ngo tumenye neza icyihishe inyuma y'ibi bivugwa. Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up isanzwe itegura iri rushanwa yabwiye umunyamakuru ko ari byo koko ibi bikoresho ari ibyo basabye abakobwa kutibagirwa igihe bazaba bagiye mu mwiherero.

Yagize ati" None se koko ubusanzwe aba bakobwa hari icyo mwabonye twabatumye batari basanzwe bafite? None se abakobwa basanzwe batambara iwabo. Tuvuge se ko umuntu azaza akavuga ko afite impano runaka adafite uko atwereka iyo mpano? Icyo mugomba kumenya no kwibuka tubatuma ibi bikoresho n'ibindi nkenerwa mu mwiherero wa Miss Rwanda ntabwo twigeze tubasaba kuzana ibishya ahubwo bagomba kwitwaza ibyo basanzwe bakoresha mu buzima busanzwe."

Umunyamakuru ahereye ku cya mbere kugeza ku cya nyuma mu bikoresho aba bakobwa batumwe, yabajije uyu muyobozi niba babona bataragoye abakobwa bazitabira uyu mwiherero, Ishimwe Dieudonne atangaza ko batigeze bagora na gato aba bakobwa ahubwo bagerageje kuborohereza babibutsa ibikenewe kugira ngo umukobwa yitabire irushanwa ameze neza.

Twamubajije niba abaterankunga bari basanzwe muri Miss Rwanda barakuyemo ibyo bafashaga aba bakobwa,Ishimwe Dieudonne avuga ko atari ko byagenze ahubwo yibutsa abantu ko umuntu ari we umenya ibimubereye ati" Ubuse umukobwa azamara ibyumweru bibiri yambaye imyambaro y'abaterankunga gusa? Bagomba  kuzana iyabo kuko nibo bazi ibabera kandi nta mishya twabatumye, twabatumye iyo basanzwe bambara."

Ishimwe Dieudonne yabajijwe n'umunyamakuru iby'ubwishingizi abakobwa batumwe, adutangariza ko abakobwa batumwe ubwisungane basanzwe bakoresha mu kwivuza. Yagize ati" None se ubu hari umukobwa udakoresha mituwele? Nutayifite ndahamya hari ubundi bwishingizi afite yivurizaho. Twabatumye ubwishingizi kuko tuzi ko babufite nta munyarwanda ubaho udafite ubwishingizi bwo kwivurizaho."

Miss Rwanda

Abakobwa bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda2019

Yakomeje avuga ko impamvu byasakuje muri uyu mwaka ari uko byagiye hanze ariko ahamya ko no mu myaka yose ishize ibyo batumye abakobwa n'ubundi babibatumaga,  ahubwo ngo kubera ko bakunze kugenda hari ibyo bibagirwa bakongera kubituma iwabo ugasanga bavuna ababyeyi. Kuri ubu rero ngo bongeye kubibutsa urutonde rw'ibyo bagomba kujya mu mwiherero bitwaje.

Tubibutse ko umwiherero wa Miss Rwanda utegerejwe gutangira ku Cyumweru tariki  13 Mutarama 2019 ukazarangira tariki 26 Mutarama 2019 mu birori byo gutora Nyampinga w'u Rwanda w'uyu mwaka bizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.

REBA URUTONDE RW'IBIKORESHO ABAKOBWA BATUMWE;

1. Ikanzu nziza yo kuzakoresha mu gufata amafoto
2. Ikanzu imwe nziza yo kuzakoresha ku munsi wa nyuma(Grand Finale)
3. Amakoboyi atanu
4. Inkweto ndende(High heels)
5. Ibikoresho bya make up
6. Ikanzu yo gusohokana muri cocktail
7. Ibikoresho uzakoresha werekana talent yawe;urugero nka gitari,ingoma
8. Ubwiteganyirize bw’ubuzima(assurance)
9. Ikanzu ya Made in Rwanda
10. Umupira w’imbeho
11. Ibaruwa ikwemerera kwitabira Miss Rwanda iturutse ku babyeyi cyangwa ukurera
12. Agatabo n’ikaramu bya Cogebank (Ibi abakobwa babihawe n'umuterankunga bibutswaga kubyitwaza)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ketry5 years ago
    Egoko heheheh biteye isesemi Murashoboye
  • itangishaka clement5 years ago
    ubwo x murabona atarukugora abantu reka twemereko ibyo bindi baza bibona ubwo nko kubijyanye na talent nkutazi gucuranga guitar cg gukubita ingoma cg udafite imano azabijyenza ate?
  • Hirwa Raoul5 years ago
    Ariko muzabaha na mafranga kuko ndabona ibintu mwabatumye bihenze kandi instinzi izaba iy'umuntu umwe, tutabeshye number 9 udafite amafranga azabigenza gute? ngaho reba amapantalon 5 yose kandi arigihe usanga yarasanzwe yifitiye 3 gusa hamwe na majipo, mwabgoye ababyeyi babo kbsa, ubwo Josiane niwe mushaka gukuramo ariko abaterankunga barahari.





Inyarwanda BACKGROUND