RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Amatora agiye gutangira, menya uko wajya uha amahirwe umukobwa ushyigikiye n'isaha bitangirira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/01/2019 13:31
4


Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze aho rikomeye, abakobwa 20 bashakwamo uzegukana ikamba bagiye kuzuza icyumweru bari mu mwiherero muri Golden Tulip i Nyamata aho bagomba kumara ibyumweru bibiri. Icyumweru cya nyuma cy'uyu mwiherero kizarangwa no gusezerera umukobwa 1 buri munsi mu gihe cy'iminsi itanu kuko ku munsi wa nyuma hazahatana 15.



Bamwe mu bazajya bavamo buri munsi bazajya bavamo hagendewe ku majwi bagize imbere y'akanama nkemurampaka, amajwi bagize mu matora hanyuma babiri basigaye ba nyuma hatorwemo utaha hagendewe ku bo babanye mu mwiherero aribo bagenzi babo bazajya batora umukobwa umwe usigara undi agataha. Kuri ubu amatora muri Miss Rwanda agiye gutangira aho abakobwa bagiye kujya batorwa binyuze mu butumwa bugufi.

Miss Rwanda

Gutora bigiye gutangira...

Gutora muri Miss Rwanda 2019 biratangira kuri uyu wa Gatandatu saa mbiri z'ijoro (20:00) ku masaha y'i Kigali bizasubikwe ku cyumweru saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00). Hazahita hatangira kubarurwa amajwi bityo mu ijoro habeho gutora birangire umwe asezerewe, uko niko bizakomeza kugeza hasigaye 15 bazahatanira ikamba.

Miss Rwanda

Amatike yatangiye kugurishwa...

Aba 15 bazaba basigaye bazahatanira ikamba mu birori bizaba tariki 26 Mutarama 2019 bikabera i Rusororo, amatike yo kwinjira muri ibi birori yatangiye kugurishwa cyane ko uzayigura mbere azayigura kuri 5000frw mu myanya isanzwe, 10,000frw mu myanya y'icyubahiro na 400,000frw ku meza y'abantu icumi azaba ateye mu myanya y'icyubahiro ikindi ni uko aba bose bazahabwa uburyo bwo kubatwara no kubagarura mu mujyi wa Kigali. Mu gihe uzashaka kugura itike ku muryango we azayigura 10000frw mu myanya isanzwe, 20000frw mu myanya y'icyubahiro na 500,000frw ku meza y'abantu icumi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze sabrah5 years ago
    mutumenyere uko byagenze muduhe amakuru. kandi Mwiseneza Jisiane mumukorere ubuvuguzi kuko arimo kurenganirwa muri Booticamp. niwe dushaka ko aba Miss 2019 gusa . Murakoze
  • Ismaili MUSAJJAMUJULU5 years ago
    umunsi utaranagera ntoye Mwiseneza josiane nimero 30 kuba miss Rwanda 2019
  • Sylvie5 years ago
    Amahirwe kuribose
  • Mushimiyimana5 years ago
    aya matora ya miss rwanda ndayacyemanze kuko ndatoye bambwira ko amatora ataratangira kdi isaha zageze,cg bitewe nuwo ntoye wenda ahandi biri gukunda





Inyarwanda BACKGROUND