RFL
Kigali

MISS RWANDA 2019: Gutora hifashishijwe SMS bisigaje amasaha mbarwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2019 11:01
3


Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 risigaje iminsi mbarwa ngo hamenyekane uzegukana ikamba. Kuri ubu abakobwa bamaze igihe mu cyiciro cyo gutora aho abanyarwanda bahaga amahirwe abakobwa bashyigikiye mu rwego rwo gutuma bakomeza bakazagera ku munsi wa nyuma w'irushanwa bagihatana.



Amatora yo guha amahirwe abakobwa bari muri Miss Rwanda 2019 yatangiye ku cyumweru tariki 20 Mutarama 2019, aha umukobwa wa mbere yarasezerewe, kugeza kuri ubu bane bamaze gusezererwa hasigaye umukobwa umwe uri busezererwe mu masaha macye ari imbere. Abakobwa bamaze gusezererwa ni; Hirwa Joally,Igihozo Darine,Umurungi Sandrine ndetse Tuyishimire Cyiza Vanessa. 

Hasigaye umukobwa wa gatanu usezererwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2019. Amatora ya Miss Rwanda 2019 araba ahagaze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18:00') nk'uko Inyarwanda.com ibikesha abategura irushanwa rya Miss Rwanda.

Vanessa

Tuyishimire Cyiza Vanessa niwe wabanjirije uwa nyuma gutaha...

Nyuma yo kumenya batanu basezerewe, kuri uyu munsi kandi haranatangwa amakamba arimo; Miss Heritage na Miss Congeniality mu gihe andi makamba yose arimo n'ikamba rya Miss Rwanda 2019 azatangwa ku munsi wa nyuma tariki 26 Mutarama 2019 i Rusororo muri Intare Conferance Arena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana seleman5 years ago
    Josiane afite impano pe!! Kuvuga ngo ubwiza erega nta w'utaba mwiza ushaka ubwiza wajya mw'isoko ugashaka amavuta ukisiga ndetse n'imyambaro ukambara utibagiwe n'amarashi(empalufem) ubwiza burashakwa ariko ubwenjye imyitwarire ubi tozwa ukiri muto josiane rero yabitanjyiye akiri muto ubundi niwe munyarwanda wujuje ibyangombwa byose niwe!!! niwe!!!! niwe!!!! niwe!!!! Miss miss miss miss rwanda n'ijosiane
  • Sibomana seleman5 years ago
    Miss nijosiane nta wundi dushaka rwose ntawundi kbx!!!!!!!!!!!
  • ndikubwimana leopold5 years ago
    mwiriwe! else notice mpamvu gutora mwiseneza josiane bangaga my masaaha ya saa11h:00 kdi abandi byemeraga.? mutubarize impamvu





Inyarwanda BACKGROUND