RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Hamenyekanye abakobwa 10 bazahagararira intara y’amajyepfo-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/12/2018 19:21
1


Kuri uyu wa 6 tariki 22/12/2018 ni bwo i Huye habereye igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019. Hari hiyandikishije abakobwa 67, 40 muri bo ni bo bageze ahabereye irushanwa, 20 ni bo bari bujuje ibisabwa ngo bahatane, birangira 10 ari bo batoranyijwe kuzahagararira iyi ntara.



Ryari ishiraniro mu gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu ubwo abakobwa 40 bari bitabiriye irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 bashaka kuzahagararira umujyi wa Huye bagombaga kunyura mu nzira zitandukanye ngo habonekemo ababikwiriye.

Habanje ibijyanye no kureba imyirondoro, uburebure n’ibiro ku bitabiriye uko bari 40, birangira 20 muri bo ari bo bujuje ibisabwa. Aba 20 nabo bagombaga kunyura imbere y’akanama nkemurampaka nako kakagendera ku bwiza bwabo, ubwenge ndetse n’uko bagaragaza ubwo bwenge gahitamo abakwiriye guhagararira Amajyepfo.

Dore amazina y’abakobwa 20 bahataniye guhagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019:

1. Uwase Nadine

2. Ineza Karangayire Cynthia

3. Uwihizwe Roselyne

4. Mukangirinshuti Adelphine

5. Umukundwa Clemence

6. Mutesi Solange

7. Umugwaneza Henriette

8. Imenyabayo Emerance

9. Niyokwizerwa Henriette

10. Uwase Muyango Claudine

11. Mutoni Oliver

12. Niyonsaba Josiane

13. Giramata Henriette

14. Teta Fabiola

15. Umutoni Gisele

16. Umurungi Sandrine

17. Uwicyeza Pamela

18. Umubyeyi Marie Joyeuse

19. Uwingeneye Safa Claudia

20. Tuyishimire Cyiza Vanessa

Miss Rwanda

Abakobwa 20 bitabiriye Miss Rwanda bashaka kuzahagararira Amajyepfo

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Dore amazina y’ababashije gutsinda:

1.Tuyishimire Cyiza Vanessa

2.Uwihirwe Roselyne

3.Teta Fabiola

4.Niyonsaba Josiane

5.Uwase Nadine

6.Mutoni Oliver

7.Uwase Muyango Claudine

8.Uwicyeza Pamela

9.Umukundwa Clemence

10.Umurungi Sandrine

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Aba nibo bakobwa 10 bazahagararira intara y'Aamajyepfo muri Miss Rwanda 2019

Miss Rwanda

Nyuma yo kuva i Huye, hazakurikiraho Kayonza ku munsi w’ejo tariki 23/12/2018 ubwo hazaba hatoranywa abakobwa bazahagararira intara y’Uburasirazuba. Tubibutse ko kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda byongerewe bikaba kuzahembwa imodoka, ibihumbi 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse no kuba branda ambassador wa Cogebank.

Ibisonga 2 bizamukurikira nabyo bizahabwa ibihembo, dore ko igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 500,000Rwf.

Kanda hano urebe uko irushanwa ryagenze kuva mu ntangiriro n’amafoto y’abakobwa bose bahataniye I Huye


">

">

REBA HANO IBISUBIZO BY'UMUKOBWA WAVUYE IWABO AFITIYE UBWOBA MUTESI JOLLY


REBA HANO ABAKOBWA 10 BATSINZE MURI MSS RWANDA 2019-HUYE


REBA HANO ABAKOBWA BITABIRIYE MISS RWANDA 2019 I HUYE


AMAFOTO: IRADUKUNDA Dieudonne (Inyarwanda.com)

VIDEO: CYIZA Emmanuel (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Diana5 years ago
    u cogebank muragapuuuuuu!!!!! Mwatwimyafranga yacu nonemulikuyashora nokuyatwikira muli miss Rwanda. Imishahara yacu twakoreye mulikuyicezamo gusa mugiyekuturisha noheri twicirisazi mujisho. Abandibose dukorana bahemberwa muyandi mabank ndetse nabomuli microfinance bayabonyekera kuva kwakane none tweduhemberwa cogebank ntanumwurayabona. Muteyumujinya gusa mwabajura mwe! 2019 tuzahita tuvamorwose kuko imikorere yanyu irutwa na sacco mwabisambomwe





Inyarwanda BACKGROUND