RFL
Kigali

Miss Rwanda 2019: Hatangajwe abakobwa 5 ba mbere batarimo Mwiseneza Josiane-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/01/2019 23:10
6


Aba bakobwa batanu bahataniye ikamba batangajwe nyuma y’uko abandi icumi bakuwemo. Bose bahawe umwanya basobanura byimbitse umushinga wa buri umwe. Bavuze mu rurimi rw’icyongereza bose.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, abakobwa 15 bahuriye kuri Final ya Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2019. Uretse Nyampinga w’u Rwanda, hanatowe kandi n’ibisonga bye bibiri ndetse na Nyampinga ukunzwe (Miss Popularity 2019). Abakobwa 5 ba mbere muri Miss Rwanda 2019 ntabwo harimo Mwiseneza Josiane wubatse izina muri iri rushanwa. Batanu ba mbere ni: Gaju Anita (Nimero 35), Nimwiza Meghan (Nimero 32), Ricca Michaella Kabahenda (Nimero 9), Uwihirwe Yasipi Casmir (Nimero 21) na Uwase Sangwa Odile (Nimero 16).


Abakobwa 5 ba mbere muri Miss Rwanda 2019

Imodoka yahawe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019 yari yazanywe muri sallle yabereyemo ibirori. Iyi modoka ifite purake RAD 197X. Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 ni bwo habaye igikorwa gikomeye cyo guhitamo umukobwa uhiga abandi uburanga, Umuco n’Ubwenge. Akanama nkemurampaka kiyambajwe Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Miss Mutesi Jolly ndetse na Munyaneza James.

REBA ABAKOBWA 5 BATARAMO JOSIANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manigso5 years ago
    😀😀😀 ibyo sibyo tureba. icyo dushaka ni miss wacu, agaciro kabanyarwanda, miss mwiseneza. 😀😀😀
  • Manigso5 years ago
    tujyiye kwandika amabaruwa agenewe inteko ishinga amategeko baturenganure, barengere miss wabanyarwanda
  • Samuel 5 years ago
    Nukuri ibi . ntago aribyope baratubeshya
  • Bonjour5 years ago
    Erega ntimugapfubusa mumatiku, wasanguyumwanya wa josiane ariwuzamuhesha imigishamyinshi kurutanuwa miss Rwanda. Ubungubu muzi ama contract yokwamamaza agiyekubona kubera popularity ye? Ahubwo ntazabonahwayakwiza. Azanahembwamenshi kurusha za800.000 za miss ndetsahobora nokubivanamo imodokanziza kurushiliya ya miss Rwanda
  • Niyitegeka j claude5 years ago
    Mwabereye kbs batanu bambere mwiseneza aburemo? Reka reka
  • ISSA SUMAIDA ISMAIL5 years ago
    ahhhhhhahhhhhhaghhh akimuhana kaza imvura ihise, even nicyo turagishimye kabsaa, nimero 30 yarabikwiye kuba atavuga anglais sibyo byakamugurishirije amahirwe! anyway Wenda Niko Allah yabishatse, congz miss Rwanda 2019, congz Miss popularity. may Allah be with you all





Inyarwanda BACKGROUND